Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Yishe Abantu Batanu, 21 Batabwa Muri Yombi Nyuma y’Ibitero Byagabwe i Kampala
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Polisi Yishe Abantu Batanu, 21 Batabwa Muri Yombi Nyuma y’Ibitero Byagabwe i Kampala

Last updated: 19 November 2021 9:39 am
Share
SHARE

Polisi ya Uganda yatangaje ko imaze gufata abantu 21 bakekwaho ko bagize agatsiko gakomeje kugaba ibitero bitandukanye mu gihugu, gashamikiye ku mutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Batanu bo barashwe bagerageza gutoroka inzego z’umutekano.

Ku wa Kabiri nibwo abantu batatu biturikirijeho ibisasu mu murwa mukuru Kampala, bihitana abantu batatu bikomeretsa abandi 37, benshi muri bo ni abapolisi.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda CP Fred Enanga, kuri uyu wa Kane yatangaje ko inzego zihuriweho zikomeje gushakisha no gusenya udutsiko tw’iterabwoba turi imbere mu gihugu, dukorana na ADF.

Yavuze ko Polisi imaze gufata abantu 21 bakekwaho uruhare mu iterabwoba, mu dutsiko twa ADF twakoreraga mu turere twa Mpererwe, Lweza, Luweero, Ntoroko na Bundibugyo.

Ati “Ifatwa ryabo ryashingiwe ku makuru yatanzwe n’abo bakoranaga n’abo bafatanyaga kugambana, bahishuye uko bateguraga ndetse bagakora ibikorwa byabo by’iterabwoba.”

CP Enanga yavuze ko inzego z’umutekano zabanje gukurikirana abantu bane mu karere ka Ntoroko, ziza gushyiraho bariyeri ngo zibahagarike. Bakekwaho ko bakoraga mu bijyanye no gushaka abarwanyi bashya n’ibikoresho.

Ati “Bararashwe baricwa ubwo bageragezaga kurenga bariyeri ngo batoroke.”

Mu kindi gikorwa cyateguwe, ngo hafashwe abantu 13 barimo abakuru 7 n’abana 6 bato cyane bafite imyaka hagati ya 12 n’imyaka itanu, bafashwe bikekwaho ko bajyanwe mu birindiro bya ADF muri Congo.

Umwe ngo yaje kubwira abashinzwe umutekano ko yahawe akazi na Sheikh Muhammad Kirevu uzwi nka Abbas Kirevu.

Enanga yakomeje ati “Uwo Sheikh yarafashwe ariko yanga kwambara amapingu. Nyuma yaje kugerageza gutoroka ubwo yari ajyanywe ku modoka y’abashinzwe umutekano, bituma habaho kurasa, bahita bamwica.”

Sheikh Muhammad Kirevu ashinjwa ko yakoranaga n’undi witwa Sheikh Sulaiman Nsubuga we utarafatwa, mu kwinjiza abarwanyi bashya ba ADF.

Muri ibyo bikorwa byo gusaka, ngo abashinzwe umutekano banafashe ibiturika byinshi barabitegura, batahura n’imbunda yo mu bwoko bwa AK-47.

CP Enanga yasabye abaturage kurushaho kwitwararika, ndetse ko ifatwa rya bariya ritanga ubutumwa ko umuntu wese ushyigikira iterabwoba muri Uganda azafatwa akabibazwa.

Yavuze ko mu gihe iminsi mikuru ikomeje kwegereza, abantu bakwiye kwirinda guhurira hamwe ari benshi kubera ko bishobora guha urwaho iterabwoba, cyane ko abarikora bagamije guhitana abantu benshi.

TAGGED:ADFfeaturedFred EnangaIterabwobaKampalaPolisi ya UgandaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika Yakuyeho Ibihano Byari Byarafatiwe u Burundi
Next Article Perezida Kagame Yijeje Impinduka Ku Bihano Bikomeje Gutangwa Mu Muhanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umukinnyi Ukomeye Wa Kepler WBBC Yaguzwe Na REG WBBC

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?