Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana yagejeje ku badepite Umushinga w’ivugururwa ry’itegeko rigenga Polisi y’u Rwanda (RNP), uteganya ko izahabwa ububasha bwuzuye bw’ubugenzacyaha ku byaha bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, n’ububasha bwo gukora ibikorwa by’ibanze byerekeye iperereza ku byaha.
RNP igengwa n’Itegeko no 46/2010 ryo kuwa 14/12/2010, ryahinduwe mu 2017 ubwo hashyirwagaho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB). Urwo rwego rwahawe inshingano zose zijyanye no kugenza ibyaha mbere zakorwaga na Polisi.
Minisiteri y’Umutekano yasabye ko hakorwa izindi mpinduka, nyuma y’uko bigaragaye ko “hari imbogamizi mu mikorere ya RNP zikeneye gukemurwa mu rwego rw’amategeko, kugira ngo nayo ishobore kuzuza neza inshingano zayo.”
Zirimo ko Polisi yisanze itagifite ububasha bwo gusaka ahakekwa ko hakorewe icyaha; kutagira ububasha bwo gufatira ibintu bimwe na bimwe bifitanye isano n’icyaha; kutagira ububasha bwo gukusanya ibimenyetso by’ibanze ahabereye icyaha no kutagira ububasha bwo kugenza ibyaha nk’impanuka zo mu muhanda.
Isobanurampamvu ryashyikirijwe Inteko Ishinga amategeko rivuga ko “Kutagira ubu bubasha ni imbogamizi kuri RNP kuko nk’Urwego rushinzwe umutekano, ikwiriye kuba ifite ububasha bwo gukora ibikorwa by’ibanze byavuzwe haruguru kugira ngo n’inzego zishinzwe ubugenzacyaha zibone aho zihera zikora akazi kazo.”
Bityo, mu mushinga w’itegeko rigiye kuvugururwa hategayijwemo guha RNP ububasha bushingiye ku mategeko bwo gukora ibikorwa by’ibanze byerekeye iperereza.
Birimo gusaka, gufatira ibintu runaka no gukusanya ibimenyetso, ariko raporo yabyo gashyikirizwa RIB mu gihe kitarenze amasaha 24.
Mu gihe uyu mushinga uzaba utowe nk’itegeko, mu gihe Polisi ifashe umuntu uhungabanya umutekano, ushakishwa cyangwa wacitse inzego z’umutekano, izajya imushyikiriza RIB cyangwa ubugenzacyaha bwa gisirikare iyo uwafashwe ari umusirikare.
Icyo gihe izajya ibikorera raporo iyishyikirize umugenzacyaha w’umwuga cyangwa umugenzacyaha wa gisirikare mu gihe kitarenze amasaha 24.
Iyo raporo izajya iba ikubiyemo amakuru ajyanye n’uburyo uwo muntu yafashwemo, icyaha akekwaho, ibimenyetso by’ibanze, abashobora kuba abahamya ba byo n’ibintu byafatiriwe aho yafatiwe.
Ingingo ya 34 y’uyu mushinga w’itegeko uvuga ko “RNP ishobora kugota no gusaka ahantu kugira ngo ishobore kubungabunga umutekano rusange, iyo ibona ari ngombwa.”
Ibyaha byo mu muhanda
Mu mushinga w’itegeko rishya hateganyijwemo “guha RNP ububasha bwuzuye bw’ubugenzacyaha ku byaha byo mu muhanda.”
Mu ngingo ya 8 y’uyu mushinga havugwamo ko RNP ifite inshingano zo “gukumira, kuburizamo ibyaha, no kugenza ibyaha bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, uwo mu nzira za gariyamoshi n’uwo mu mazi nyabagendwa.”
Ziyongera ku zindi nko kugenzura ko amategeko yubahirizwa; kubungabunga umudendezo rusange imbere mu Gihugu; kurinda umutekano w’abantu n’uw’ibintu byabo; kugoboka umuntu wese uri mu kaga no kugira uruhare mu bikorwa bigarura amahoro mu rwego mpuzamahanga, mu by’ubutabazi n’iby’amahugurwa.
Harimo kandi gukumira no kurwanya iterabwoba; kurinda umutekano wo ku butaka, uwo mazi n’uwo mu kirere; kurwanya inkongi y’umuriro n’izindi nshingano.
Ivugurura mu miyoborere
Mu mavugurura arimo gukorwa mu itegeko rishya kandi harimo no kunoza imiterere n’imikoranire y’inzego bigamije kongera imbaraga mu nzego z’ubuyobozi bwa RNP.
Mu itegeko hashyizwemo urundi rwego rw’Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi (Inspectorate General of Police) rugizwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi n’Abayobozi Bakuru Bungirije ba Polisi.
Uru Rwego nirwo rushinzwe imiyoborere ya buri munsi ya RNP mu gihe ubusanzwe Inzego z’ubuyobozi bwa RNP zari Inama Nkuru (High Council) n’Inama y’Ubuyobozi Bukuru (Senior Management Council).
Ibihano ku gutoroka Polisi
Mu itegeko ririmo kuvugururwa hongerewemo ibyaha n’ibihano byerekeye gutoroka Polisi y’u Rwanda.
Minisiteri y’umutekano yavuze ko “Ibi byatewe nuko gutoroka ari kimwe mu bibazo bikeneye gushakirwa ingamba mu buryo bw’amategeko zatuma gutoroka bigabanuka, aho gukomeza kubihana nk’ikosa risanzwe ryo mu rwego rw’akazi.”
Biteganywa ko igihe Ofisiye umaze iminsi irenga 15 ikurikiranye ataboneka mu mutwe abarizwamo nta mpamvu yumvikana, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.
Ni mu gihe Utari ofisiye umaze iminsi irenga 15 ikurikiranye atari mu mutwe abarizwamo nta mpamvu yumvikana, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.
Mu bijyanye n’impamvu nkomezacyaha, iyo ofisiye cyangwa utari ofisiye wahamijwe n’urukiko gukora icyaha cyo gutoroka yarenze imipaka y’u Rwanda cyangwa yatorokanye imbunda cyangwa ibindi bikoresho bya polisi; ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu.