Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Y’U Rwanda Irashaka Ubufatanye Na Kaminuza Nyafurika Y’Imiyoborere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Polisi Y’U Rwanda Irashaka Ubufatanye Na Kaminuza Nyafurika Y’Imiyoborere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 September 2021 8:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Kaminuza Nyafurika y’imiyoborere, mu gihe kiri imbere hagiye kuzatangira ubushakashatsi buhuriweho hagamijwe kugira ibinoga mu mikorere ya buri ruhande.

Amasezerano ashyiraho imikorerwe ya buriya bushakashatsi n’uruhare rwa buri ruhande yaraye asinyiwe ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ashyirwaho umukono na IGP Dan Munyuza na Dr Thwala Nhlanhla umuyobozi wa Kaminuza ya African Leadership University.

Akubiyemo kandi ubufatanye mu bijyanye no guhugurana, uburezi n’ubushakashatsi.

Ni amasezerano yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Azibanda  ku iterambere rya gahunda z’amahugurwa, kubaka ubushobozi mu bapolisi bahugura abandi, guhanahana abarimu n’abahugura.

Muri yo harimo ingingo y’uko impande zombi zazajya zifatanya mu gutegura amahugurwa n’inama zikomeye hanatangwa ibiganiro, guhanahana amakuru n’ibikoresho bigezweho ndetse n’ubushakashatsi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko ariya  masezerano na Kaminuza ya ALU agiye kugira ibyo yongera kuri porogaramu z’amasomo yahabwaga abapolisi.

Yagize ati: “Ubu ni ubufatanye mu bijyanye no kwiga iby’imiyoborere, gufatanya mu bushakashatsi, guteza imbere gahunda z’amahugurwa ajyanye n’imiyoborere n’imicungire y’abakozi, guhanahana ibikoresho bizafasha Polisi y’u Rwanda n’amashuri yayo, ariko nanone bizongera ubunararibonye mu bijyanye n’amahugurwa, inama zikomeye byose bifite akamaro muri gahunda z’uburezi muri Polisi y’u Rwanda.”

Babanje kugirana ibiganiro

Polisi y’u Rwanda isanzwe ifite ishuri rikuru i Karere ka Musanze (NPC), Ishuri ry’amahugurwa riba mu Murenge wa Gishari Akarere ka Rwamagana (PTS-Gishari) yombi  atangirwamo ubumenyi mu bijyanye n’umwuga wa gipolisi n’andi mahugurwa.

Muri National Police College harangiriza abanyeshuri mu kiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye ikoranabuhanga mu bya mudasobwa n’amakuru y’umutekano, ibimenyetso bishingiye ku buhanga, amasomo ajyanye n’umwuga wa gipolisi ndetse n’amategeko.

Mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza ho hatangirwa impamyabumenyi mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane.

Ku rundi ruhande, muri Police Training School -Gishari hahugurirwa abapolisi bitegura kuba ba ofisiye bato ndetse n’abitegura kujya mu butumwa bw ‘Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro.

Hari kandi ishuri ry’ubumenyingiro (IPRC), hanabera andi mahugurwa atandukanye agenewe abapolisi b’u Rwanda.

Nyuma bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire
Hari na DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari
TAGGED:featuredIGPKaberaKaminuzaMunyuza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Menya Amazina Yahawe Abana 24 b’Ingagi
Next Article Mu Mafoto: Ingabo Z’U Rwanda Na Polisi Yarwo Muri Mozambique Bahagaze Bwuma
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?