Polisi Y’U Rwanda Irashaka Ubufatanye Na Kaminuza Nyafurika Y’Imiyoborere

Ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Kaminuza Nyafurika y’imiyoborere, mu gihe kiri imbere hagiye kuzatangira ubushakashatsi buhuriweho hagamijwe kugira ibinoga mu mikorere ya buri ruhande.

Amasezerano ashyiraho imikorerwe ya buriya bushakashatsi n’uruhare rwa buri ruhande yaraye asinyiwe ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ashyirwaho umukono na IGP Dan Munyuza na Dr Thwala Nhlanhla umuyobozi wa Kaminuza ya African Leadership University.

Akubiyemo kandi ubufatanye mu bijyanye no guhugurana, uburezi n’ubushakashatsi.

Ni amasezerano yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

- Advertisement -

Azibanda  ku iterambere rya gahunda z’amahugurwa, kubaka ubushobozi mu bapolisi bahugura abandi, guhanahana abarimu n’abahugura.

Muri yo harimo ingingo y’uko impande zombi zazajya zifatanya mu gutegura amahugurwa n’inama zikomeye hanatangwa ibiganiro, guhanahana amakuru n’ibikoresho bigezweho ndetse n’ubushakashatsi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko ariya  masezerano na Kaminuza ya ALU agiye kugira ibyo yongera kuri porogaramu z’amasomo yahabwaga abapolisi.

Yagize ati: “Ubu ni ubufatanye mu bijyanye no kwiga iby’imiyoborere, gufatanya mu bushakashatsi, guteza imbere gahunda z’amahugurwa ajyanye n’imiyoborere n’imicungire y’abakozi, guhanahana ibikoresho bizafasha Polisi y’u Rwanda n’amashuri yayo, ariko nanone bizongera ubunararibonye mu bijyanye n’amahugurwa, inama zikomeye byose bifite akamaro muri gahunda z’uburezi muri Polisi y’u Rwanda.”

Babanje kugirana ibiganiro

Polisi y’u Rwanda isanzwe ifite ishuri rikuru i Karere ka Musanze (NPC), Ishuri ry’amahugurwa riba mu Murenge wa Gishari Akarere ka Rwamagana (PTS-Gishari) yombi  atangirwamo ubumenyi mu bijyanye n’umwuga wa gipolisi n’andi mahugurwa.

Muri National Police College harangiriza abanyeshuri mu kiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye ikoranabuhanga mu bya mudasobwa n’amakuru y’umutekano, ibimenyetso bishingiye ku buhanga, amasomo ajyanye n’umwuga wa gipolisi ndetse n’amategeko.

Mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza ho hatangirwa impamyabumenyi mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane.

Ku rundi ruhande, muri Police Training School -Gishari hahugurirwa abapolisi bitegura kuba ba ofisiye bato ndetse n’abitegura kujya mu butumwa bw ‘Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro.

Hari kandi ishuri ry’ubumenyingiro (IPRC), hanabera andi mahugurwa atandukanye agenewe abapolisi b’u Rwanda.

Nyuma bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire
Hari na DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version