Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi y’u Rwanda Yihakanye Umunyamahanga Uvuga Ko Akorana Nayo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Polisi y’u Rwanda Yihakanye Umunyamahanga Uvuga Ko Akorana Nayo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 January 2024 8:16 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugabo witwa Jonathan Scott aherutse kwandikira Ibiro by’Umunyamabanga w’Amerika bishinzwe ubutabera( wagereranya na Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda) avuga ko asanzwe akorana na Polisi y’u Rwanda, Rwanda National Police.

Scott yavuze ko imikoranire ye na Polisi y’u Rwanda ishingiye ku ngingo iteganywa mu Itegeko ryitwa Foreign Agents Registration Act (FARA).

Iyi mvugo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko idahuje n’ukuri kuko ntaho uru rwego rw’umutekano w’u Rwanda ruhuriye na Jonathan Scott.

Mu itangazo rwasohoye, uru rwego rwagize ruti: “ Polisi y’u Rwanda yamenye ibikubiye mu byo Jonathan Scott yagejeje ku Biro by’Umunyamabanga w’Amerika bishinzwe butabera ashingiye ku itegeko rya FARA by’uko akorana na Polisi y’u Rwanda mu byerekeye umutekano mu by’ikoranabuhanga, Cyber-security.”

Rwungamo ruti: “ Polisi nta mikoranire na mba ifitanye na Jonathan Scott kandi uwo muntu ntagaragara ku rutonde rw’abantu Polisi y’u Rwanda ikoresha ikanabahemba.”

Taarifa yashatse uko yabona niba koko hari aho Jonathan Scott yaba yaranditse ibivugwa na Polisi avuga ko akorana nayo ariko ntitwahabona.

Amagambo twasubijwe agira ati: “ Kubera uburemere bw’ibikubiye mubyo abantu batwandikira hashingiwe ku itegeko FARA baba bashyizemo, bimwe ntibiboneka kuri murandasi kereka iyo ugiye ku Biro by’Umunyamabanga w’Amerika bishinzwe ubutabera, bakabiguha.”

Ibyo Biro biba ahitwa Washington D.C.

Itegeko rya  Foreign Agents Registration Act (FARA) ryatangiye gukora mu mwaka wa 1938.

Rivuga ko bamwe mu Banyamerika bakorana n’ibigo runaka byo muri ibyo bihugu baba bagomba gutangaza mu gihe cyagenwe uko imikoranire yabo ihagaze, ibyo bakorana, uko bahembwa n’ibindi byose bijyanye n’iyo mikoranire.

Ayo makuru atuma Guverinoma y’Amerika n’Abanyamerika muri rusange bamenya uko iyo mikoranire ihagaze.

Iyubahirizwa ry’itegeko  FARA mu rwego rw’iperereza rigenzurwa n’Ikigo National Security Division (NSD).

Polisi ivuga ko idakoresha uyu muntu
TAGGED:AmerikafeaturedItegekoPolisiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Ishyaka Rya Tshisekedi Ryitandukanyije N’Abarifashije Mu Kwiyamamaza
Next Article Umwami Wa Jordania Arasura u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?