Mu buhanga bwe mu bya gisirikare, Perezida w’u Burusiya Vladmin Putin yabwiye ingabo ze zari zimaze iminsi zikambitse mu marembo ya Ukraine ko ziba ziba ziretse kugaba igitero, ariko nanone ntiyazicyura zose.
Ni amayeri abahanga mu by’intambara bavuga ko Perezida w’u Burusiya ari gukoresha kugira ngo arebe ukwihangana kw’ibihugu bishyigikiye Ukraine, arebe niba biri buduhoke ku myiteguro yabyo ku ntambara cyangwa nabyo biri bukataze muri iriya myiteguro.
Igihugu cyo mu Burayi gihangayikishijwe cyane n’imyitwarire y’u Burusiya ni u Bwongereza.
Umunyamabanga wabwo ushinzwe ububanyi n’amahanga witwa Liz Truss avuga ko Putin ari uwo kwitonderwa mu mibare abantu bakora kuko ayizi cyane.
Madamu Liz avuga ko Vladmin Putin ari kugerageza abo muri OTAN/NATO ngo arebe urugero rw’ukwihangana kwabo.
Ari kubikora binyuze mu kubereka ko atagitangije intambara kuri Ukraine ariko nanone agakomeza kurundanya ingabo n’intwaro zikomeye ku mupaka wayo.
Ikindi avuga ni uko ingabo z’u Burusiya zizamara ikinini zikambitse ku mupaka wabwo na Ukraine bityo ko OTAN/NATO nayo yagombye gukomeza ‘kuryamira amajanja.’
Biteganyijwe ko azasura Pologne na Ukraine kugira ngo abereka ko u Bwongereza na Amerika babari inyuma.
Ubwongereza buvuga ko imibare ya Putin ari iy’uko ibihugu bigize OTAN/NATO bizagera aho bikarambirwa kubona ingabo ze zikambitse hafi y’inshuti zabo, bityo bikaba byakora ikosa ryo gushaka kuhamwirukana.
Ni ikosa kuko ngo bizaba ari ugukoma rutenderi, intambara irote.
N’ubusanzwe kandi ngo Ukraine ni igihugu gisa n’igihorana ubwoba kubera ko ari gito, ingabo zacyo zikaba zibeshwaho n’umusada zihabwa na OTAN/NATO kandi, hejuru y’ibi, kikaba gituranye n’igihugu cya rutura kitwa u Burusiya.
Ku rundi ruhande, abo mu gice gishyigikiye Ukraine bavuga iby’uko ubutegetsi bwa Moscow bwatangiye gukura abasirikare ku mupaka wayo n’u Burusiya, bitagombye kubahuma amaso ngo bibwire ko Putin yavuye ku mugambi we.
Ngo ari gukora ni ‘ukuyobya uburari.’
Kuba Putin ari kuyobya uburari byemezwa na Lieutenant General Jim Hockenhull uyobora ishami ry’ubutasi bwa gisirikare mu ngabo z’u Bwongereza.
Gen Jim avuga ko amafoto ibiro ayobora bifite, yerekana ingabo z’u Burusiya zongera abasirikare n’imodoka z’intambara ku kindi gice cy’umupaka wabwo na Ukraine ndetse ngo hari no kubakwa ibitaro bya gisirikare hafi aho.
N’ubwo hashize igihe u Burusiya bwamagana ibivugwa ko bufite umugambi wo gutera Ukraine, ibigaragarira amaso birabivuguruza.
Ibyo gutera Ukraine kandi biherutse kuvuguruzwa na Ambasaderi wungirije w’u Burusiya mu Muryango w’Abibumbye witwa Dmitry Polyanskiy.
Yanenze abo mu bihugu by’u Burayi n’Amerika, avuga ko ibyo bamaze iminsi batangaza by’uko igihugu cye kigiye kugaba ibitero muri Ukraine ari ‘ukurota ku manywa.’
Ndetse ngo uko kurota ku manywa kwatumye bagera no ku rwego rwo gutangaza italiki intambara izaroteraho ariko ngo baribeshyaga, ntabyabaye.
Kuba u Burusiya bwarashyize ku mupaka wabwo na Ukraine abasirikare 130 000 n’ibikoresho by’intambara by’amoko atandukanye byerekana ko hatutumba intambara.
Ku wa Kabiri taliki 15, Gashyantare, 2022 nibwo amakuru y’uko u Burusiya bwatangiye gusubiza abasirikare babwo bari bamaze iminsi ku mupaka na Ukraine yatangajwe.
Ni amakuru yatunguranye ariko nanone yagaruye icyizere cy’amahoro mu bantu kuko hari hashize iminsi hari umwuka w’intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine.
Uburusiya bushinja Ukraine kuba icyambu cy’abo mu bihugu bya OTAN/NATO bashaka kububuza amahwemo.