Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Putin Ati: “ Trump Nampamagara Nzamwitaba”
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Putin Ati: “ Trump Nampamagara Nzamwitaba”

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 November 2024 8:57 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Putin avuga ko Trump namuhamagara azamwitaba
SHARE

Perezida w’Uburusiya yavuze ko yiteguye kwitaba Donald Trump igihe cyose azatera intambwe akamuhamagara. Yaboneyeho no kumushimira intsinzi aherutse kwegukana mu matora y’Umukuru w’Amerika aheruka.

Ashima kandi uko Trump yitwaye mu gihe cyose yamaze yiyamamariza kongera kuyobora Amerika.

Donald Trump yayoboye Leta zunze ubumwe z’Amerika bwa mbere hagati y’umwaka wa 2017 n’umwaka wa 2021.

Ubwa mbere yayoboye amaze gutsinda mu matora Hillary Clinton, ubu akaba agiye kuyobora nyuma yo kwigizayo Kamala Harris.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Vladmir Putin yabwiye Donald Trump ko Uburusiya bwiteguye gukorana n’Amerika igihe cyose izaba ari yo igaragaje ubwo bushake.

Mu ngingo yagarutseho ubwo yagiraga icyo avuga kubyo abona azakorana na Amerika, Putin yanashimye uko Trump yitwaye nyuma y’uko umuntu amurashe akamuhusha.

Ngo byagaragaje ko ari umugabo.

Putin yabwiye abagize Club yitwa Valdai Club ikorera ahitwa Sochi ati: “Mboneyeho umwanya wo kumushimira ku ntsinzi aherutse kwegukana yo kuyobora Amerika”.

Yavuze ko kugeza ubu nta gahunda ihamye yo kuganira na Donald Trump aragira ariko ko naramuka amuhamagaye, azamwitaba.

- Advertisement -

Perezida w’Uburusiya yunzemo ko nihagira n’undi muyobozi wo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi( Uburayi n’Amerika) umuhamagara nk’uko babigenzaga mbere-buri Cyumweru ntihaburaga umuhamagara-azamwitaba.

Mu kwiyamamaza kwe, Donal Trump yavuze ko natorwa azahagarika intambara y’Uburusiya na Ukraine ‘mu munsi umwe’.

Yatangaje ko azahagarika inkunga ya gisirikare igihugu cye cyahaga Ukraine, ariko ubuyobozi bwa Ukraine bwo bukavuga ko ibyo Trump avuga bitapfa gushoboka muri iki gihe.

Putin we avuga hakiri kare kwemeza ko ibyo Donald Trump yavugiye mu kwiyamamaza azabisohoza kuko ngo byari ibyo kwishakira amajwi.

Ati: “Ibyavuzwe ko intambara ishobora guhagarara, amahoro akagaruka ni ibintu byo kwitega, tukabihanga amaso”.

Umuvugizi wa Guverinoma y’Uburusiya witwa Dmitry Peskov kuri uyu wa Kane yabwiye itangazamakuru ko Perezida Putin nta mugambi wo guhamagara Donald Trump afite kuko ‘bitakoroha guhamagara umuntu watorewe kuyobora igihugu gitera inkunga umwanzi’.

TAGGED:AmatoraAmerikafeaturedPutinUburusiya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abafatabuguzi Ba MTN Bakomeje Kwiyongera
Next Article Umusaza W’i Gisagara Yafatiwe Ku Rusumo Ahunga Igihano Cya Gacaca
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?