Perezida w’Uburusiya yavuze ko yiteguye kwitaba Donald Trump igihe cyose azatera intambwe akamuhamagara. Yaboneyeho no kumushimira intsinzi aherutse kwegukana mu matora y’Umukuru w’Amerika aheruka.
Ashima kandi uko Trump yitwaye mu gihe cyose yamaze yiyamamariza kongera kuyobora Amerika.
Donald Trump yayoboye Leta zunze ubumwe z’Amerika bwa mbere hagati y’umwaka wa 2017 n’umwaka wa 2021.
Ubwa mbere yayoboye amaze gutsinda mu matora Hillary Clinton, ubu akaba agiye kuyobora nyuma yo kwigizayo Kamala Harris.
Vladmir Putin yabwiye Donald Trump ko Uburusiya bwiteguye gukorana n’Amerika igihe cyose izaba ari yo igaragaje ubwo bushake.
Mu ngingo yagarutseho ubwo yagiraga icyo avuga kubyo abona azakorana na Amerika, Putin yanashimye uko Trump yitwaye nyuma y’uko umuntu amurashe akamuhusha.
Ngo byagaragaje ko ari umugabo.
Putin yabwiye abagize Club yitwa Valdai Club ikorera ahitwa Sochi ati: “Mboneyeho umwanya wo kumushimira ku ntsinzi aherutse kwegukana yo kuyobora Amerika”.
Yavuze ko kugeza ubu nta gahunda ihamye yo kuganira na Donald Trump aragira ariko ko naramuka amuhamagaye, azamwitaba.
Perezida w’Uburusiya yunzemo ko nihagira n’undi muyobozi wo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi( Uburayi n’Amerika) umuhamagara nk’uko babigenzaga mbere-buri Cyumweru ntihaburaga umuhamagara-azamwitaba.
Mu kwiyamamaza kwe, Donal Trump yavuze ko natorwa azahagarika intambara y’Uburusiya na Ukraine ‘mu munsi umwe’.
Yatangaje ko azahagarika inkunga ya gisirikare igihugu cye cyahaga Ukraine, ariko ubuyobozi bwa Ukraine bwo bukavuga ko ibyo Trump avuga bitapfa gushoboka muri iki gihe.
Putin we avuga hakiri kare kwemeza ko ibyo Donald Trump yavugiye mu kwiyamamaza azabisohoza kuko ngo byari ibyo kwishakira amajwi.
Ati: “Ibyavuzwe ko intambara ishobora guhagarara, amahoro akagaruka ni ibintu byo kwitega, tukabihanga amaso”.
Umuvugizi wa Guverinoma y’Uburusiya witwa Dmitry Peskov kuri uyu wa Kane yabwiye itangazamakuru ko Perezida Putin nta mugambi wo guhamagara Donald Trump afite kuko ‘bitakoroha guhamagara umuntu watorewe kuyobora igihugu gitera inkunga umwanzi’.