Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Raila Odinga Yashinje Ruto Kugira Igihugu Akarima Ke
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Raila Odinga Yashinje Ruto Kugira Igihugu Akarima Ke

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 November 2022 3:21 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi w’ishyaka Azimio la Umoja  witwa Raila Odinga yagarutse ku kibuga cya Politiki aho yashinje Perezida Ruto gushyiraho Guverinoma yikanyiza. Ngo ni Guverinoma yatangiye gukora nk’aho igihugu cyose ari icya Ruto.

Ni icyo yise ‘Nyayo Regime.’

Yabwiye imwe muri radio zo muri Kenya ko ibyo Ruto ari gukora muri iki gihe ari ukwigwizaho imbaraga ngo inzego zose zikorere muri we.

Hagati aho kandi ngo hari inyandiko ziherutse gusohoka zisaba ko abantu bane bo muri Komisiyo y’amatora beguzwa.

Abo ni Juliana, Irene Masit, Francis Wanderi na Justus Nyang’aya.

Barashinjwa gusesagura umutungo wa Komisiyo y’amatora ndetse no kutubaha Itegeko Nshinga.

Raila Odinga avuga ko ahantu Ruto ari kujyana igihugu ari ahantu habi.

Ngo ni habi k’uburyo igihugu gishobora gusubira inyuma nk’uko byahoze mu mwaka wa 1980.

Avuga ko agiye gushyiraho uburyo bwo gutuma Inteko ishinga amategeko isubirana ubushobozi bwayo bwo kugenzura  Guverinoma no kuyibaza uko ishyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage.

Avuga ko bizafasha igihugu kugaruka ku murongo.

N’ubwo ari uko Raila Odinga abivuga, hari abasesengura Politi ya Kenya n’umurongo Odinga yihaye muri yo, bemeza ko ibyo ari gukora ari umukino usanzwe wa Polikiti kuko nta na rimwe umunyapolitiki utari muri Guverinoma abura kutavuga rumwe nayo.

TAGGED:featuredOdingaRuto
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kicukiro: Ku Ndobo Y’Ubunyobwa Yashyizeho MoMo Pay, Bwatumye Yorora Inka
Next Article Abanyeshuri Ba ULK Bari Guhugurwa Uko Bahanga Imirimo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?