Nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 bikozwe na Rayon Sports, umuyobozi wa Gasogi United witwa KNC yabwiye itangazamakuru ko abakinnyi be bakoze amakosa, Rayon Sports irabakosora.
Ngo muri Football bibaho ko iyo ukoze ikosa uba uhaye uwo muhanganye amahirwe yo kugukosora.
Avuga ko ikipe nkuru nka Rayon Sports iyo ibonye ibitego bibiri, yirinda ko yabyishyurwa kandi ngo ibyo nibyo yakoze biyiviramo intsinzi, Gasogi United ye irahababarira.
KNC avuga ko hari amasomo babonye bazakosora bityo ku mukino wo kwishyura, Rayon Sports ikazahahurira n’ibibazo.
Avuga ko intego ya Gasogi United ikiri ‘yayindi’, ngo ni iyo gutwara igikombe.
Abafana ba Rayon Sports bamaze igihe bari mu byishimo baterwa n’intsinzi yayo kandi yikurikiranya. Nk’ubu kuba yaraye itsinze Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino wa mbere wa Shampiyona nyarwanda wabereye kuri Kigali Pélé stadium byarushijeho gushimisha abafana bayo.
Igitego cyayo cya mbere cyatsinzwe na Charles Bbaale, icya kabiri gitsindwa na Youssef Rharb.
Uwatsinze icya Gasogi United ni Theodore Malipangou Christian.
Shampiyona izakomeza ku Cyumweru hakinwa indi mikino y’umunsi wa mbere.
Umuyobozi wa Gasogi United witwa KNC yavuze ko abakinnyi b’ikipe ye bakoze amakosa, Rayon
Uko indi mikino y’iyi Shampiyona iteguwe:
Ku Cyumweru, tariki ya 20 Kanama 2023
– Etoile de l’Est VS Musanze FC:Ngoma Stadium, 15h00
– Amagaju FC VS Mukura VS:Huye Stadium,15h00
– SC Kiyovu VS Muhazi United:Kigali Pelé Stadium, 18h00
– Etincelles FC VS Gorilla FC:Umuganda Stadium, 15h00
– Police FC VS Sunrise FC:Kigali Pelé Stadium, 15h00
Ku wa Mbere, tariki ya 21 Kanama 2023
– AS Kigali VS Bugesera FC Kigali: Pelé Stadium, 15h00
– Marines FC VS APR FC: Umuganda Stadium, 15h00