Mu nyandiko irimo imibare yanditswe n’Umuyobozi mukuru wa RDB Jean-Guy Afrika hagaragaramo ibisobanuro byerekana ko abanditse ko ishoramari Abanyamerika bakoreraga mu Rwanda ryagabanutse hari uko bibeshye.
Guy Afrika yayanditse mu nkuru yasohotse kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Ugushyingo 2025 muri the East African aho yagaragaje ko Ishoramari rya Amerika mu Rwanda rizamuka.
Yanditse ko inkuru iheruka gutangazwa na The EastAfrican yavugaga ko “Abashoramari b’Abanyamerika bari guhunga u Rwanda” ibeshya.
Yanditse ko ‘hashingiwe ku bivugwa ko ishoramari ryabo ryaguye rikava kuri miliyoni $ 95 (asaga miliyari Frw 137) rikagera kuri miliyoni$ 73 (miliyari Frw 105) mu mwaka wa 2024, yemeza ko ibyo bishingiye k’ugusobanura nabi imibare.’
Ati: “Iyo urebye amakuru y’ukuri, ubona ko ishoramari ritaziguye rikomeje kuzamuka, uruhare rw’Abanyamerika rukiyongera, n’Urubuga rw’ishoramari bikomeje kuba ibihamye nk’uko byemezwa n’imibare ya Leta y’u Rwanda ndetse na Guverinoma ya Amerika.”
Avuga ko ikibazo nyamukuru cy’inkuru ya The East African ari uko yasobanuye nabi imibare yabonye.
Yunzemo ko umwanditsi yakoresheje imibare ijyanye n’imigabane y’amasoko mpuzamahanga (portfolio securities) imwe mu ngeri z’imari zoroshye guhindagurika hanyuma ayifata nk’aho ihagarariye ishoramari ryose.
Kuri we, iyo mibare ntigaragaza ishoramari ritaziguye (FDI), inyungu zishyirwamo (reinvested earnings), ibikorwa bikorera mu Rwanda, cyangwa icyizere cy’ishoramari.
Ashingiye k’uko Banki Nkuru y’u Rwanda ibigaragaza muri Raporo y’Ibarura ry’Imari y’Abikorera b’abanyamahanga (FPC) ya 2024, imigabane ku masoko mpuzamahanga iba ari igice gito cyane kandi gihindagurika, kikaba kingana na 1.2% by’amafaranga yose yinjijwe n’abanyamahanga mu mwaka wa 2023.
Afrika Jean-Guy ati: “Gushingira kuri ibyo bihindagurika ngo uhindure ishusho y’ishoramari muri rusange ni ukwibeshya gukomeye. Iyo turebye amafaranga yose y’ishoramari yaturutse hanze (Foreign Private Capital (FPC), harimo ishoramari ritaziguye FDI, portfolio, n’andi mafaranga arimo inguzanyo, ni ho tubona ishusho nyayo y’uko abashoramari bitabira gushora imari mu gihugu.”
U Rwanda rwagaragaje izamuka ry’imari ituruka hanze mu myaka itatu ikurikiranye kuva nyuma y’icyorezo cya COVID-19.
Amafaranga y’abashoramari baturutse mu mahanga (FPC) yazamutse ava kuri miliyoni $ 543.8 (miliyari Frw 786 ) mu mwaka wa 2021 igera kuri miliyoni $663 (miliyari Frw 960 ) mu mwaka wa 2022, hanyuma igera kuri miliyoni $ 886.9 (Tiriyali 1 na miliyani 284 Frw) mu mwaka wa 2023, bingana n’izamuka rya 33.8% mu mwaka umwe.
Ishoramari mvamahanga ritaziguye (FDI) ni ryo rigize igice kinini cy’ayo mafaranga aho yavuye kuri miliyoni $ 399.3 (Miliyari Frw 587 ) mu mwaka wa 2021 igera kuri miliyoni $ 496.4 (ni ukuvuga miliyari Frw 718.2 ) mu mwaka wa 2022, hanyuma igera kuri miliyoni $ 716.5 (asaga tiriliya 1 na miliyari 36 Frw) mu mwaka wa 2023 ari na yo ntera ndende yabayeho mu mateka.
Uretse ibyo, Jean Guy Afrika yasobanuye ko ishoramari ryose ryinjiye mu Rwanda ry’Abanyamahanga (inward FDI stock) ryiyongereye kuva kuri miliyari $3.24 (tiriyari 4.6) mu 2022 rigera kuri miliyari $ 3.7 (ni ukuvuga miliyari Frw 5,357.6 ), mu mwaka wa 2023, bigaragaza icyizere gihamye cy’abashoramari ku Rwanda.
Afrika Jean-Guy ati: “Ibivugwa ko ishoramari ry’Abanyamerika rimanuka na byo binyuranyije n’imibare nyirizina. Mu mwaka wa 2023, Amerika yari mu bihugu byazamuye cyane ishoramari. Amafaranga y’Abanyamerika yinjira mu Rwanda yikubye kabiri ava kuri miliyoni 30.7 z’amadolari mu 2022 agera kuri miliyoni $ 68.3z’amadolari muri 2023, bingana n’izamuka rya 33,8%.
Ishoramari ry’Abanyamerika mu Rwanda ryiyongereye kuva kuri miliyoni 218.9 z’amadolari (asaga miliyari Frw 317.4 ) rigera kuri miliyoni $ 267.8 (miliyari Frw 388.3) uwo mwaka.
Imishinga y’Abanyamerika yagutse mu by’ubukungu bitandukanye irimo ubutaka n’inyubako, ibijyanye n’ubuhinzi, inganda, ikoranabuhanga, n’ibijyanye n’imari.
Afrika yakomeje avuga ko icyegeranyo cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika cya 2025 (US Investment Climate Statement) ntaho gihurira n’ibyo The EastAfrican yatangaje.
Ati: “Ahubwo cyemera ko u Rwanda rwateye intambwe mu mategeko agenga ishoramari, mu bukungu buhamye no mu kwinjiza abanyamahanga mu ishoramari.
Icyo cyegeranyo kigaragaza ko umuryango w’abashoramari b’Abanyamerika ukomeje kwaguka, kikavuga ibikwiye kunozwa, ariko ntaho kivuga ko Abanyamerika bahunze isoko ry’u Rwanda.”
Umuyobozi Mukuru wa RDB, yashimangiye ko kwandika amakuru ku bukungu bisaba ubushishozi n’imibare isobanutse. Gukoresha nabi imibare bigoreka ukuri kandi bokanangiza ibiganiro by’ingirakamaro kuri rubanda.
Ati: “Niba iyo mibare ya portfolio ihindagurika kubera impamvu mpuzamahanga zitandukanye zirimo izamuka ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga, guhindurwa kw’ishoramari ry’igihe gito, cyangwa izindi mpinduka z’amasoko. Ibyo ntibivuze ko sosiyete z’Abanyamerika zaretse gukorera mu Rwanda cyangwa kuhashora imari. Kuvanga rero ibyo byiciro bitandukanye by’isoko bigatanga inkuru itari yo byangiza ishusho y’ukuri ku ishoramari mu Rwanda.”
Yakomeje avuga ko imibare nyayo ya FDI n’izamuka ry’ishoramari ry’Abanyamerika ari yo itanga ishusho y’ukuri harimo icyizere cy’abashoramari kigenda cyiyongera, Abanyamerika barushaho kubyitabira, kandi u Rwanda rukomeza kugaragaza imbaraga mu Karere.
Ati: “Itangazamakuru rishoboye rigira uruhare rukomeye mu kugaragaza ishusho nyayo y’Ubukungu bwa Afurika. Ibyo bigomba kuba bishingiye ku gusobanura imibare mu buryo bwa nyabwo buboneye.”
Arangiza inyandiko ye, Umuyobozi mukuru wa RDB usanzwe uri no ku rwego rwa Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda yanditse ko rwakira ubushakashatsi, ibiganiro n’ibitekerezo binenga gusa ibyo biganiro bikaba bigomba kuba bishingiye ku isesengura rihamye, aho gushingira ku mibare avuga ko yasobanuwe nabi.


