RDF Yagejeje Umuganda Muri Jamaica

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu by’Ubwubatsi ziri muri Jamaica zafatanyije n’Abajyanama mu by’Ubwubatsi bo mu Ngabo z’iki gihugu mu wabereye ku Kigo cya Blessed Assurance.

Iki kigo ni urugo rwita ku bana bafite ubumuga rukorera mu muryango wa Mustered Seed Communities.

Iki gikorwa kiri mu bikorwa bikomeje byo kuvugurura ibyangijwe n’Inkubi y’Umuyaga Melissa no gufasha abaturage batishoboye no gusana ibikorwa remezo by’ingenzi.

Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye na University Hospital of the West Indies, Tony Thwaites Wing, hagamijwe guteza imbere imibereho n’imyigire y’abana bo muri Blessed Assurance.

Imirimo yakozwe irimo gusiga irangi icyumba cy’amasomo no gushyiramo ibyuma bitanga akayasa ku gisenge mu byumba bararamo.

Iki gikorwa kigaragaza umwuka w’ubufatanye hagati ya RDF na JDF, ndetse n’ubwitange bahuriyeho mu gutanga ubutabazi.

Ubu bufasha bwahinduye isura y’ikigo ku buryo bugaragara kandi bugira uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho myiza y’abana n’abakozi bakorera muri icyo kigo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *