Abasirikare bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), nyuma yo gusoza amasomo y’ibanze abemerera kwinjira mu mwuga, mu Kigo cy’amasomo y’ibanze ya Gisirikare cya Nasho.
Aya masomo yasojwe kuri uyu wa 25 Gashyantare 2022, yari amaze amezi 11.
Itsinda ry’abasirikare basoje amasomo binjijwe muri RDF mu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura.
Muri uwo muhango, aba basirikare bashya bakoze imyiyereko ijyanye no gukoresha amaboko, gukoresha intwaro n’amayeri y’imirwanire, bikenewe kugira ngo umuntu yemererwe kwinjira muri RDF.
Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yatangaje ko “kwinjiza no gutoza abasirikare bashya bijyanye na gahunda ihoraho ya RDF yo guhora yiteguye” nk’uko byatanzwemo umurongo n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Perezida Paul Kagame.
Gen Kazura yahaye ikaze abasirikare bashya, abasaba gukomera ku ndangagaciro n’imyitwarire myiza biranga RDF.
Yagize ati “Mwinjiye mu muryango mwiza, wa RDF izwi ku ndangagaciro z’ibanze zirimo gukunda igihugu, imyitwarire myiza n’umurava. Mukunde kandi mukorere igihugu cyanyu, murinde igihugu cyanyu n’abaturage banyu. Ndabasaba guhora muri indashyikirwa mu nshingano zose muzagenda muhabwa.”
Yibukije abarangije amasomo kwitegura kubungabunga amahoro no hanze y’imbibi z’igihugu, ku mugabane wa Afurika no hanze yawo.
Mu muhango wo gusoza amasomo hahembwe abanyeshuri bahize abandi mu masomo. Mu bakobwa hashimiwe Pte Umuhoza Yvette.
Yagize ati “Ndifuza gukoresha ubu bumenyi nkuye muri aya masomo mu kuzuza inshingano zanjye zo kurinda igihugu no gukomeza no gukomeza gutera imbre mu mwuga wanjye.”
Yavuze ko iyo ntambwe ayikesha ubwitange bw’abarimu bamwigishije.