Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RED Tabara Yasakiranye Na Wazalendo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

RED Tabara Yasakiranye Na Wazalendo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 March 2025 11:14 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abarwanyi bo ku mpande zombi barasanye bikura abaturage umutima.
SHARE

Muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Epfo haravugwa imirwano hagati y’Umutwe w’Abarundi witwa RED Tabara uvuga ko urwanye Leta y’Uburundi  n’abagize urubyiruko rwa Wazalendo bamaze igihe bakorana n’ingabo za DRC.

Urubuga rwa Radio Okapi rwanditse ko amasasu menshi yumvikanye muri kiriya gice yatumye abaturage bahungira kure, bajya rwagati muri Fizi, abafite ibinyabiziga bakomereza za Minembwe.

Umuyobozi wa Fizi yasabye impande zarasanye gushyira imbunda hasi bityo bagaha abaturage umutuzo.

Ubuyobozi bunatabariza abasigaye badapfuye cyangwa badahunze kugira ngo imiryango y’abagiraneza ibagoboke ibahe ibiribwa, imiti n’amahema yo kuraramo.

Mu gihe muri Fizi ari uko bimeze, no muri Ituri ahitwa Fataki naho birakomeye hagati y’inyeshyamba za CODECO n’ingabo za Uganda zihamaze igihe.

Aha ho haguye abantu benshi nk’uko ababibwiye Radio Okapi dukesha iyi nkuru babyemeza.

Imirwano hagati y’impande zombi yatangiye ku wa Kabiri tariki 18, Werurwe, irakomeza kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.

Icyakora abarwanyi ba CODECO babonye basumbirijwe bahitamo guhungira ahitwa Djugu-Centre.

Muri Fizi niho barasaniye.

Mu nzira bahunga bavugwaho kwica umusore w’imyaka 32, batobora amapine y’imodoka zari aho kandi bashumika inyubako ziri hafi aho.

Hagati aho, ingabo za Uganda zifite ibikoresho by’intambara biremereye zageze ahitwa Fataki zihagera zambutse umupaka wa Goli ugana Mahagi.

Kugeza ubu umuhanda wa Bunia na Mahagi ntukiri nyabagendwa nk’uko abahatuye babyemeza.

Abasomyi kandi bamenye ko M23 iherutse gufata umujyi wa Walikale, umwe mu mijyi iri ahantu hakize kuri zahabu, ukaba uherereye muri Kivu y’Amajyaruguru.

TAGGED:AbarwanyiFiziIntambaraM23Teritwari
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RIB Ikomeje Gusaba Abaturage Kwirinda Ingengabitekerezo Ya Jenoside
Next Article Serivisi Za Ambasade Y’u Rwanda Mu Bubiligi Zimuriwe Ahandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu mahanga

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?