Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyasohoye raporo ivuga ko iminsi irindwi yaranze Icyumweru u Rwanda rwakiririyemo isiganwa rya shampiyona y’isi mu magare yasize ikirere cya Kigali gisukuye.
Na Juliet Kabera uyobora REMA ni ko abyemeza.
Ashingiye ku bisubizo turi bugaragaze mu bika bikurikiraho, Madamu Kabera yagize ati: “ Ibi bisubizo bigaragaza neza ko kugabanya imyuka iva mu modoka bihita bigira uruhare ku mwuka duhumeka. Mu gihe cy’amasiganwa ya UCI, ikirere cya Kigali cyari ku rwego rwo hagati, kandi nk’uko impuguke za OMS zibivuga, uru ruba ari urwego rutagira ingaruka zikomeye ku baturage bose.”
Avuga ko ibyo bikwiye gutuma abantu bita ku gutunganya imyuka iva mu modoka zabo, hakabaho gahunda zo gukomeza gushyigikira uburyo burambye bwo gutwara abantu bukoresha imodoka rusange, kugendera ku magare cyangwa kugenza amaguru no kwirinda ingendo z’imodoka zidafite akamaro.
Imibare rero yagaragaje ko ifungwa ry’agateganyo ry’imihanda minini yo muri Kigali mu gihe cya Shampiyona y’Isi ry’Amagare (UCI World Cycling Championships) ryasukuye bigaragara ikirere cy’umurwa mukuru w’u Rwanda.
Abasomyi bibuke ko uyu mujyi ari wo munini muri byose kuko ari wo wa Politiki ukaba n’uw’ubucuruzi.
Mu rwego rwo gutuma isiganwa rizagenda neza nta nkomyi, imwe mu mihanda minini yarafunzwe, hashyirwaho inzira ziyisimbura kugira ngo abantu babone aho baca bajya mu bindi.
Imodoka zitwara abantu muri rusange zahise ziyoboka izo nzira, bituma haboneka ibice byinshi bitarangwamo ibinyabiziga byinshi bityo imyuka yabivagamo iba ibuze ityo!
REMA yahise iboneraho uburyo bwiza bwo gupima uko ikirere cy’aho hantu kizahinduka muri iyo minsi, iza kubona ko cyayunguruwe ku kigero cyiza.
Ibisubizo byavuye mu gupima ikirere mbere no mu gihe cy’icyumweru cy’amasiganwa bigaragaza ko urwego rw’utunyabutabire duto bita PM2.5 dusanzwe duhumanya ikirere rwagabanutse kuri 45% mu mihanda yafunzwe.
Mu mihanda yasimbujwe indi, umwuka mubi wagabanutse ku kigero cya 30–35%, mu gihe mu bice bitanyurwagamo n’amasiganwa hatagaragaye impinduka mu bwiza bw’umwuka.
Ibyo rero byabereye REMA gihamya y’uko kugabanya imodoka mu muhanda bitanga umusaruro mu kuyungurura umwuka abantu bahumeka.
Mu mihanda yafunzwe burundu, ibipimo byo ku manywa y’ihangu byagumye munsi ya 30 µg/m³, mu gihe mu bihe bisanzwe byajyaga bigera hagati ya 47–50 µg/m³.
Igipimo µg/m³ (Micrograms per cubic meter (µg/m³) ni uburyo abahanga mu butabire bapima ubwandu bw’umwuka bahereye ku bwinshi by’ikinyabutabire runaka kiwuhumanya ugipimiye kuri metero kibe imwe y’umwuka.
Ibyagaragaye muri ririya pimwa rya REMA byerekanye ko kugabanya imodoka ari byiza mu masaha menshi agize umunsi.

REMA itangaza ko ibisubizo byabonetse mu gihe cy’irushanwa bigaragaza akamaro k’ubwikorezi burambye mu mijyi y’u Rwanda cyanecyane uwa Kigali udasiba kwaguka muri byose.
Minisiteri y’Ibidukikije ibinyujije muri REMA iherutse gushyiraho uburyo bwo kugenzura imyuka iva mu modoka mu rwego rwo kugira ikirere gikeye, kurinda ubuzima bw’abaturage no guteza imbere iterambere rirambye.
Mu gukora ubushakashatsi ku kirere mu cyumweru cy’irushanwa rya UCI, hashyizweho ibigo 10.
Byashyizwe i Gacuriro, Rusororo, Mont Kigali, Gikondo, Nyarutarama, Kibagabaga, Kimironko, Nyabugogo na RDB/Kimihurura.
REMA ifite ahandi ifatira ibyo bipimo hirya no hino mu gihugu, abaturage bagashishikarizwa gukurikirana amakuru nyayo ku kirere banyuze ku rubuga aq.rema.gov.rw, kugira ngo bamenye neza umwuka bahumeka bityo bafate imyanzuro ibafasha kutanduza ikirere cy’aho batuye.