Tariki 25, Kanama, 2025 niyo tariki yemejwe na REMA ko buri kinyabiziga cyo mu Rwanda kigomba gutangira kujya gusuzumisha ubuziranenge bw’ibyuka gisohora.
Itangazo REMA yashyize kuri X rivuga ko ibinyabiziga birebwa n’ayo mabwiriza ari ibyo ari byo byose bikoresha mazutu, lisansi n’ibifite moteri zikoresha amashanyarazi n’ibikomoka kuri petelori ngo bigende (hybrid vehicles).
Mu rwego rwo kwirinda ko abantu bazabyiganira aho iryo suzuma rizabera, REMA ivuga ko hari uburyo bwashyizwe ku Irembo buzifashishwa n’abafite ibinyabiziga kugira ngo babwifashishe biyandikisha.
Baziyandikisha bahabwe italiki n’ahantu iryo suzuma rizabera.
U Rwanda ruvuga ko ibinyabiziga biri mu bintu byanduza ikirere cyarwo cyanecyane ibyo mu Mujyi wa Kigali cyangwa indi mijyi iwunganira.
Ubukangurambaga bwo kwita kuri iyi ngingo bwiswe CleanAir Campaign.
REMA ivuga ko abafite ibinyabiziga bakwiye gutangira kubitegura hakiri kare kugira ngo igihe nikigera bazitabire iyi gahunda.
Hagati aho, Polisi y’u Rwanda isaba abantu kwitabira iryo suzuma kuko izakurikirana ikareba niba abafite ibinyabiziga barabisuzumishije muri ubwo buryo.