Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RIB Iraburira Ababyeyi Bashyira Iby’Urukozasoni Muri Telefoni Zabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

RIB Iraburira Ababyeyi Bashyira Iby’Urukozasoni Muri Telefoni Zabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 October 2023 11:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu buryo bw’ubujyanama, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rusaba ababyeyi kudashyira cyangwa ngo bagumishe amashusho y’urukozasoni muri telefoni zabo kuko iyo abana bazibonye bishobora kuzatuma bakora ibyaha byo gufata ku ngufu nibakura.

Ubu butumwa bukubiye mubyo umwe mu bakozi b’uru rwego yabwiye abaturage bo mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare mu bukangurambaga bwo kwirinda ibyaha birimo guhohotera abana no gufata ku ngufu n’ibindi byaha muri rusange.

Abagenzacyaha babwiye abatuye uwo murenge ko kwereka abana amashusho cyangwa amajwi y’urukozasoni ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Bamwe mu babajije ibibazo bakanatanga ibitekerezo, babwiye abagenzacyaha ko hari ahantu muri Nyagatare herekanirwa ku mugaragaro amashusho y’urukozasoni.

Abaturage bagize ibyo babaza RIB

Jean Paul Habun Nsabimana uyobora  Isange One Stop Center muri RIB ku rwego rw’igihugu hari inama yabagiriye.

Yagize ati: “ Ubika amashusho y’urukozasoni muri telefoni yawe ugamije iki? , ko ari ho hahandi usanga umwana akinisha telefoni akayareba. Ndabizi ko nta mubyeyi wima umwana we telefoni. Ibyo kandi ntacyo bitwaye, ariko se kuki ushyira ayo mashusho muri telefoni yawe kandi uzi neza ko umwana ashobora kuyageraho? Ndabagira inama yo kuyasiba.”

Avuga ko abantu bazi ingaruka zayo mashusho bahisemo kuyasiba.

Mu nama yatanze, yababwiye ko hari ubwo abana babona ayo mashusho bakaba bahohotera bagenzi babo bigana.

Yunzemo ko iyo ubugenzacyaha bubiperereje bukamenya ko ayo mashusho umwana yayabonye muri telefoni y’iwabo, buba bifite uburenganzira bwo gukurikirana abo babyeyi mu buryo runaka.

Mu rwego rwo gutahura no gukumira ingeso mbi z’abana zishobora kubageza k’ugukora ibyaha, RIB isaba ababyeyi kujya babaza abana babo aho batinze k’uburyo byatumye bataha igicuku.

Umugenzacyaha avuga ko kutamenya ibyo abana biriwemo bikazatuma bakora ibyaha, nabyo ari icyaha ku babyeyi, icyo cyaha kikitwa’ kutita kubo ushinzwe’.

Jean Paul Habun Nsabimana yaburiye abavugwaho kugira inzu zerekanirwamo amashusho y’urukozasoni ko bazakurikiranwa.

Anenga kuba abaturage baratinze kuvuga ayo makuru kugira ngo aho hantu hafungwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza witwa Juliet Murekatete yavuze ko aberekana filimi z’urukozasoni bazerekanira mu nzu rusange ariko babikora bihishe.

Ati: “ Ubundi mu tubari no muri za salons de coiffure ni ahantu hazwi, hagaragara. Abo bazerekana rero babikora bihishe. Ubwo rero tuzakomeza guhanahana amakuru ngo tumenye aho babyerekanirwa, bakabyereka abana.”

Murekatete avuga ko ubukangurambaga bwo kubwira ababyeyi ko bidakwiye gushyira ayo mashusho muri za telefoni ari ryo pfundo ryo gukumira ko abana bayabona.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rumaze iminsi rugera hirya no hino mu Rwanda mu bukangurambaga bwo kubwira abantu ibyaha ibyo ari byo, uko bikorwa n’uburyo babyirinda.

Muri Nyagatare hari hasanzwe  Isange One Stop Centers ebyiri ni ukuvuga iya Nyagatare n’iya Gatunda. Abakozi ba RIB bagiriye inama abaturage ba Gatunda yo kwitabira Isange One Stop Center ya Gatunda kuko yabegerejwe kugira ngo ibagirire akamaro.

TAGGED:AbanafeaturedFilimiMurekateteNyagatareRIBUrukozasoni
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubuzima Bw’Igihugu N’Abagituye Bushingira Ku Mahitamo-Kagame
Next Article Ibiranga Umuntu Uzavamo Umuyobozi Ukwiye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?