Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RIB Yavumbuye Abakora Mu Butabera Baryaga Ruswa Mu Ibanga Rikomeye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbutabera

RIB Yavumbuye Abakora Mu Butabera Baryaga Ruswa Mu Ibanga Rikomeye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 May 2024 8:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwafunze abakozi barwo babiri  bakoreraga ahitwa Ngarama muri Gatsibo. Bakurikiranyweho ibyaha bifite aho bihuriye na ruswa.

Mu gisa na operation yagiye yo gufata abakora mu rwego rw’ubucamanza, RIB yafashe abandi bantu umunani barimo abakora mu bushinjacyaha no mu bucamanza.

Umuvugizi wa RIB Dr Thierry B. Murangira avuga ko abafashwe ari aba bakurikira:

Placide Micomyiza, Umucamanza ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo,

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Uwayezu Jean de Dieu,  Umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Ngarama mu Karere ka Gatsibo,

Tuyisenge Jean d’Amour Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga ndetse na ba bagenzacyaha babiri ari bo Jean Marie Vianney Misago na Boniface Habumugisha.

RIB itangaza ko yataye muri yombi n’abayitaga ‘abakomisiyoneri’ batatu bakoreraga muri Ngarama ya Gatsibo ari bo:

Albert Hategakimana, Ndyanabo Jean Damascene na Emmanuel Abiringira.

Operation ya RIB kandi yafunze n’abaturage babiri bakekwaho guha ruswa abakora mu nzego z’ubutabera kugira ngo babafungurire ababo bafunzwe.

- Advertisement -

Abo baturage ni Diane Iradukunda na Vincent Seroza.

Bose nyibafungiwe hamwe kuko hari abafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, Kicukiro, Nyamirambo, Kimihurura, Kimironko na Remera.

Kubaneka byamaze igihe…

Ubugenzacyaha buvuga ko bwamaze igihe bukurikirana amakuru ya ruswa yahwihwiswaga muri aba bakozi b’urwego.

Dr Murangira avuga ko kubafata no kubafunga byabaye hashize igihe bakorwaho iperereza kuko bakekwagaho  gusaba, kwakira no gutanga indonke.

Amakuru RIB yabonye yaje kugaragaza ko Micomyiza Placide w’umucamanza, Jean de Dieu Uwayezu w’umushinjacyaha, Tuyisenge Jean d’Amour w’umuhesha w’inkiko, Jean Marie Vianney Misago w’umugenzacyaha, Habumugisha Boniface w’umugenzacyaha ndetse na ba komisiyoneri bari barubatse uburyo bwo kwaka  abaturage amafaranga.

Babakaga amafaranga hashingiwe ku birego biri gukurikiranwa haba mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha no mu rukiko.

Abakomisiyoneri nibo babibafashagamo kuko bakoraga nka abahuza babo n’abantu bafite ababo bafunzwe cyangwa barigukurikiranwa.

Kuri buri dosiye,  bakiraga Frw 200,000 by’indonke.

Nk’ubu RIB ibivuga, iperereza ryagaragaje ko mu mataliki atandukanye ya Mata 2024 hari dosiye eshanu  zakiriwemo indoke ngo abantu bagombaga gufungwa bafungurwe n’abagomba gufungurwa bakomeze gufungwa.

Ibi bikorwa by’abo bantu bakekwa byagaragaye mu byaha byo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gusambanya abana no  gutambamira cyangwa gutesha agaciro icyemezo cy’ubutabera.

Ibyaha umucamanza Micomyiza Placide akurikiranyweho bivugwa ko yabikoze ubwo yarakiri umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Ngarama mu Karere ka Gatsibo.

Abagenzacyaha ba RIB basanze ko iyo habaga hari umuntu uri gukurikiranwaho icyaha haba mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha cyangwa mu nkiko, nyiri umuntu bamwoherezaga kujya kuvugana na Komisiyoneri, bakamubwira ko ariwe uzamutegeka icyo akora niba ashaka ko icyifuzo cye kigenda uko abyifuza.

Komisiyoneri yamucaga amafaranga bitewe n’uburemere bw’icyaha, hanyuma bakagabana n’Umugenzacyaha, Umushinjacyaha cyangwa Umucamanza bitewe naho dosiye igeze.

Ubundi buryo aba bakozi mu rwego rw’ubutabera bakiragamo ruswa ni ubw’uko iyo habaga hari umuntu ufunzwe, nyiri umuntu yacaga kuri ba ba Komisiyoneri, akaba aribo bajya kumuteretera ngo wa muntu afungurwe nabwo bigakorwa bitewe naho dosiye igeze bakamuca amafaranga, bakagabana.

Uburyo bwa gatatu RIB yavumbuyemo uko bakiraga ziriya ndonke ni ubw’uko hari ubwo abakomisiyoneri ari bo bishakaga amakuru kuri dosiye runaka, bakabwira nyiri umuntu ko bamufasha umuntu wabo agafungurwa.

Bitewe n’imiterere y’imikoranire yabo( network) Komisiyoneri yajyaga ku mugenzacyaha, ku mushinjacyaha cyangwa ku mucamanza bagatanga indonke umuntu akarekurwa.

RIB ivuga kandi ko abo yafashe hari ubundi buryo bakoragamo.

Ubwo ni icyo yise ‘kwivanga mu zindi dosiye zifitwe n’abandi bacamanza’.

Micomyiza ngo hari aho yajyaga gutereta abandi bacamanza ngo bakomeze gufunga cyangwa  bafungure runaka  bishingiye kuri case zitandukanye.

Byagaragaye kuri zimwe muri za cyamunara zakozwe na Jean d’Amour Tuyisenge wari Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga.

Bose bakurikiranyweho ibyaha byo kwaka cyangwa kwakira indonke bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa, ibi bikaba biteganywa n’ingingo ya 05 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyo ababikekwa ho babihamijwe n’inkiko, ingingo ya 5 y’iryo tegeko ivuga ko umucamanza wahamijwe n’Urukiko icyaha cyo kwakira cyangwa gusaba indonke, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’ibiri (12) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse.

Ku byerekeye umushinjacyaha, umuhesha w’inkiko, cyangwa umugenzacyaha wasabye cyangwa wakiriye indonke, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi(7) ariko kitarenze imyaka icumi(10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yasabye, yakiriye cyangwa yasezeranyijwe.

Abaturage bavugwa muri iyi dosiye bo bazahanwa hakurikijwe ingingo ya 4 y’Itegeko  N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3-5 z’agaciro k’indonke batanze.

Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B.Murangira ashimira abaturage ko bakomeje gutanga amakuru ndetse n’izindi nzego zigafasha RIB mu rugamba rwo kurwanya icyaha cya ruswa.

RIB kandi irakangurira abantu bose kwirinda gutanga amafaranga cyangwa ikindi kintu cyose bagura serivisi bafitiye uburenganzira cyangwa ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko.

Abaka cyangwa abatanga ruswa bibutswa ko ubugenzacyaha bw’u Rwanda bufite ubushake, ubumenyi n’ubushobozi bwo kubashakisha bagafatwa kandi ko byose bikorwa ku bufatanye n’abaturage.

TAGGED:AbakozifeaturedGatsiboRIBRuswaUbutabera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mwarimukazi Nyiramahirwe Yaje Ahetse Umwana Aje Gutanga Kandidatire
Next Article Ruto Yabwiye Amerika Ibyo Afurika Yifuza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?