Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muhumuza Richard Na Mugeni Bashyizwe Mu Bacamanza b’Urukiko Rwa EAC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Muhumuza Richard Na Mugeni Bashyizwe Mu Bacamanza b’Urukiko Rwa EAC

taarifa@media
Last updated: 28 February 2021 9:19 am
taarifa@media
Share
SHARE

Abacamanza babiri b’Abanyarwanda Richard Muhumuza na Anita Mugeni bahawe imirimo mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACJ, nyuma yo kwemezwa n’inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango kuri uyu wa Gatandatu.

Iyo nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, iyoborwa na Perezida Paul Kagame wasozaga manda ye, aza gusimburwa na Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Mu bacamanza bashyizwe mu myanya nk’uko imyanzuro y’iyo nama ibigaragaza, Nestor Kayobera (Burundi) yagizwe Perezida w’urukiko rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yungirizwa n’umucamanza Geoffrey Kiryabwire (Uganda).

Ni mu gihe umucamanza Yohane Bakobora Masara (Tanzania) yemejwe nk’umucamanza mukuru, yungirizwa na Audace Ngiye (Kenya). Ni icyemezo cyahise gitangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa 27 Gashyantare 2021.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Bijyanye n’inzego bazakoreramo, Nestor Kayobera, Anita Mugeni na Kathurima M’inoti bemejwe nk’abacamanza b’urugereko rw’ubujurire, mu gihe abacamanza Yohane Bakobora Masara, Richard Wabwire Wejuli na Richard Muhumuza, bemejwe nk’abacamanza b’urugereko rwa mbere rw’iremezo.

Abo bacamanza basimbuye Dr Emmanuel Ugirashebuja, umucamanza Liboire Nkurunziza, umucamanza Aaron Ringera, umucamanza Monica Mugenyi, umucamanza Dr Faustin Ntezilayo n’umucamanza Fakihi Jundu, basoje imirimo yabo muri urwo rukiko.

Muhumuza asanzwe ari umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, yamaze imyaka 14 ari umushinjacyaha ndetse yabaye Umushinjacyaha Mukuru.

Mugeni we yari umwavoka. Afite Impamyabumenyi ya Kaminuza mu by’Amategeko yakuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda n’iy’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza yaboneye muri Kaminuza Gatolika ya Leuven mu Bubiligi.

EACJ yakira ibirego by’abaturage bo mu bihugu bigize EAC, bishobora no kuregwamo Leta. Bisuzumwa n’abacamanza batangwa n’ibihugu bigize EAC.

- Advertisement -

Mugeni asanzwe ari umunyamategeko
TAGGED:featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yasoje Manda Nk’Umuyobozi Wa EAC
Next Article Umubiri Wa Padiri Ubald Rugirangoga Wagejejwe Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?