Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha na Polisi y’u Rwanda baburiye abantu bose, by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga, kwirinda gupfobya cyangwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bitwaje ikoranabuhanga.
Ni ubutumwa RIB yacishije kuri X na Polisi ibucishaho ariko yo inabucisha kuri Radio Rwanda kugira ngo bugere no kubadakoresha murandasi.
Izi nzego zivuga ko uzitwikira ikoranabuhanga agapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa agashinyagurira uwayirokotse mu buryo ubwo ari bwo bwose zizamushaka kandi zimufate byanga bikunda.
Kuri X, RIB yibukije ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gufata ingamba zo kugira ngo bitazasubira ari inshingano ya buri wese.
Iti: “…Kubera izi mpamvu rero, RIB iributsa abantu bose kwirinda ibyaha bikurikira: kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gpfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi, kuzimya cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi, gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa se ahashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga we avuga ko urwego akorera rwamaze gufata ingamba, rufatanyije n’izindi zirimo n’iz’ibanze, zo kuvumbura no gukumira abashaka gukora ibyaha bijyanye no guhakana cyangwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubutumwa #RIB yageneye abaturarwanda muri iki gihe cyo #Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.#Kwibuka31#TwibukeTwiyubaka pic.twitter.com/UzeBb4tGxF
— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) April 6, 2025
Yijeje abantu bose ko ahantu hose hazabera ibikorwa byo kwibuka abapolisi bazaba bahari.
Urubyiruko rwahawe umuburo wihariye kuko rukunze kwitwara nk’aho ntacyabaye.
Rutikanga abwira abakoresha imbuga nkoranyambaga ko bakwiye kwigengesera, bakabanza ‘gushungura neza’ ibyo bazitambutsaho.
Ati: “Izi mbuga nkoranyambaga ziriho abantu benshi bavutse inyuma ya 1994 batazi aya mateka ngo bayumve neza. Naboneragaho kubabwira ko bagomba kwitondera ibyo bandika n’ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo.”
Yabagiriye inama yo kubanza kugisha inama mbere yo kwandika no gutambutsa ibintu byabo ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 07, Mata, 2025 u Rwanda n’amahanga baribuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Ni yo yabaye iya nyuma mu Kinyejana cya 20, iza ikurikiye iyakorewe Abayahudi bari batuye mu Burayi yabaye hagati ya 1933 na 1945, ihitana abantu miliyoni esheshatu ni ukuvuga abantu bajya kungana n’abatuye Israel muri iki gihe kuko imibare ya Banki y’isi yo mu mwaka wa 2023 yerekana ko iki gihugu cyari gituwe n’abantu Miliyoni 9.757.
Abayoboke b’ishyaka ry’Abanazi rya Hitler nibo bayikoze.
Izindi zemejwe n’Umuryango w’Abibumbye ni iyakorewe Abanya Armenia yabaye hagati ya 1915 n’umwaka wa 1923, ihitana abantu Miliyoni 1.
Yakozwe n’abayoboraga ubwami bw’abami bwa Ottoman, ni muri Turikiya y’ubu.
Hari kandi Jenoside yakorewe abo muri Cambodge ikozwe n’abo mu ishyaka Khmer Rouge ihitana abantu Miliyoni ebyiri, hari hagati ya 1975 na 1979.
Mu mwaka wa 1995 hari indi yabaye ikorerwa abo muri Bosnia yibasira Abayisilamu babaga ahitwa Srebrenica.