Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rubavu: Polisi yafashe itsinda ry’abakekwaho gukwirakwiza urumogi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Andi makuruMu Rwanda

Rubavu: Polisi yafashe itsinda ry’abakekwaho gukwirakwiza urumogi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 November 2020 5:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuwa Kabiri tariki ya 24 Ugushyingo ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu Karere ka Rubavu ryafashe itsinda ry’abantu bane bakurikiranweho gukwirakwiza urumogi ahantu hatandukanye.

Abafashwe ni Izabafashe w’imyaka 31 uzwi ku izina rya Gasongo yafatanwe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 5, Nyirabuhinja w’imyaka 40 yafatanwe udupfunyika 1,100 tw’urumogi, Mushimiyimana wafatanwe udupfunyika 400 ndetse n’uwitwa Nsabimana wafatiwe mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko gufatwa kw’aba bantu bose byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage bo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, tariki ya 23 ugushyingo, baduhaye amakuru ko uwitwa Mushimiyimana akekwaho kuba afite urumogi acuruza. Tukimara guhabwa ayo makuru, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bahise bajyayo baramufata, bamusangana udupfunyika 400 tw’urumogi.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

CIP Karekezi avuga ko Mushimiyimana akimara gufatwa bamubajije aho akura urwo rumogi, avuga ko aruhabwa na Izabafashe uzwi nka Gasongo wo mu Murenge wa Bugeshi ndetse ko mu gihe yajyaga kurukurayo yahahuriye n’uwitwa Nsabimana nawe wahakuye udupfunyika ibihumbi 2 tw’urumogi yari ajyanye mu Mujyi wa Kigali.

Uyu Nsabimana yaje gukurikiranwa afatirwa mu Mujyi wa Kigali i Nyabugogo.

Yagize ati “Umwe muri aba bagize iri tsinda akimara kuduha ayo makuru, n’ubundi ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, ku wa Kabiri ryahise rijya mu murenge wa Bugeshi, Akagari ka Rusiza aho Izabafashe atuye bamusanga mu kabari ke ari kumwe na Nyirabuhinja , uyu Nyirabuhinja afite udupfunyika 1,100 yari amaze kugura na Gabriel. Ako kanya abaturage bahise bahagera babwira abapolisi ko uwo mugabo asanzwe akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge, abapolisi niko gusaka mu nzu ye basangamo udupfunyika ibihumbi bitanu tw’urumogi.”

Abafashwe bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanama aho bagiye gukorwaho iperereza n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ruhakorera.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

- Advertisement -

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

 

Ivomo: RNP

Taarifa Rwanda

Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gicumbi: Hagaragajwe imbogamizi 7 zatumye Akarere katesa imuhigo nk’uko byifuzwaga
Next Article P.Kagame yakiriye Minisitiri Yoaz Hendel ushinzwe itumanaho muri Israel
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?