Umunyarwandakazi Ambasaderi Valentine Rugwabiza ari mu bagore 100 bavuga rikijyana kurusha abandi muri Afurika. Urutonde ari ho rwiswe 100 Most Influential African Women for 2023 rwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi kitwa Avance Media Africa.
Rugwabiza asanzwe ari Intumwa y’Umunyamabanga mukuru wa UN muri Centrafrique akaba ayoboye ubutumwa bw’uyu muryango muri iki gihugu biswe MINUSCA.
Abayobozi b’Ikigo Avance Media bavuga ko bahisemo Rugwabiza kubera uruhare afite mu bibera muri Repubulika ya Centrafrique ndetse n’umwanya yahoze afite ubwo yari ahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.
Mu gushyira ku rutonde uko abagore babaye indashyikirwa barutanwa, Avance Media ihitamo ibyo bakoze mu myaka myinshi yahise kandi ikabajonjora ibakuye mu bihugu 31 biba byemeye gukorerwamo ubwo bushakashatsi.
Ambasaderi Valentine Rugwabiza ashimirwa umusanzu we mu kugarura amahoro no kuzana iterambere mu bihugu by’Afurika muri rusange.
Ni ibintu yakoze mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.
Ubwo yari ahagarariye u Rwanda muri UN, yabifatanyaga no guhagariara u Rwanda muri Colombia na Jamaica.
Mbere y’izi nshingano, ni ukuvuga guhera mu mwaka wa 2014 kugeza mu mwaka wa 2016, yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane mu Muryango w’Afurika y’Uburasirazuba akabibangikanya no kuba umwe mu bagize Inteko ishinga amategeko y’uyu Muryango, EALA.
Yigeze no kuba umuyobozi wa RDB akaba n’umwe mu bagize Inama y’Abaminisitiri hagati y’umwaka wa 2013 n’umwaka wa 2014.
Akamaro ke kandi kagaragaye nanone ubwo yari umuyobozi wungirije w’Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi, World Trade Organization (WTO) guhera mu mwaka wa 2005 kugeza mu mwaka wa 2013 aho yakoreraga i Geneva mu Busuwisi.
Valentine Rugwabiza yigeze kandi guhagararira u Rwanda mu Busuwisi hagati y’umwaka wa 2002 kugeza mu mwaka wa 2005.
Abandi bagore bakomeye muri Afruika bashyizwe kuri ruriya rutonde ni Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan na Minisitiri w’Intebe wa Namibia witwa Saara Kuugongelwa-Amadhila.
Undi Munyarwanda uri kuri uru rutonde ariko wigeze kuza ku zindi ntonde nk’izi ni Louise Mushikiwabo.
Hari ho kandi Ineza Umuhoza Grace ukora ibyo guharanira kurengera ibidukikije wanabihembewe, ahabwo Global Citizen Prize.