Urwego rw’Umuvunyi ruherutse gusanga ibyinshi mu bibazo byo mu ngo z’abaturage rwagaraniriye nabo bo mu Karere ka Ruhango bishingiye ku izungura.
Mu minsi ine abakozi b’uru rwego bamaze baganira n’abaturage 137, baje gusanga ibyinshi muri ibyo bibazo ari amakimbirane ashamikiye ku izungura cyangwa igabana n’iry’ubutaka n’ibindi.
Kuva ku itariki ya 24 kugeza ku ya 28 Ugushyingo 2025, abakozi b’uru rwego- bari kumwe n’abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC)- basuye imirenge icyenda y’Akarere ka Ruhango.
Akarere ka Ruhango gafite imirenge icyenda, utugari 59 n’imidugudu 533.
Mu bibazo byakiriwe byose, 42 byahise bikemuka ibindi bihabwa umurongo w’uko bizakemurwa kandi ubuyobozi bw’Akarere busabwa gukemura 87 mu gihe kitarenze ukwezi.
Hari ibindi bibazo umunani Urwego rw’Umuvunyi rwiyemeje gukurikirana bigakemuka.
Abaturage bavuga ko bishimiye uko ibibazo byabo byakemuwe, bakavuga ko n’ibitarakemuka bizakemuka bidatinze.
Umuturage wo mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Byimana yabwiye bagenzi bacu ba Imvaho Nshya ati: “Turashima Umuvunyi kuba yatwegereye akaza kumva ibibazo byacu. Iyi imiyoborere myiza ni yo abaturage twifuza.”
Muri iki gihe kandi, Urwego rw’Umuvunyi rwasobanuriye abaturage amategeko ku burenganzira n’inshingano zabo mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa, no ku mategeko akoreshwa mu bibazo baba bafite.
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine( uherutse kongerwa manda bikozwe n’Inama y’Abaminisitiri), yasabye abayitabiriye kugaragaza uruhare rwabo rufatika mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa.
Nirere ati: “Mu by’ukuri iyo udahawe serivisi wemererwa n’amategeko bakagusaba gutanga ruswa ugaceceka, ntuba ufashije igihugu kuko ruswa imunga ubukungu bwacyo. Ibyiza niba hari ukwatse ruswa duhe amakuru ibindi tubikurikirane. Kugira ngo turwanye akarengane ni uko tubanza tugasobanukirwa uburenganzira bwacu n’ubwo duhabwa n’amategeko.”
Ku ruhande, asaba abaturage kugira uburyo bw’umubano wo gukemura ibibazo bitabaye ngombwa ko bagana inkiko, akemeza ko ibi biruhura ababuranyi, ntibibahende ntibibatware n’umwanya.
Ubu ni uburyo kandi buteganywa muri politiki nshya y’ubutabera igamije kunga abantu bitatabaje inkiko.