Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rulindo: Gitifu Akurikiranyweho Gusambanya Umwana W’Umuhungu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rulindo: Gitifu Akurikiranyweho Gusambanya Umwana W’Umuhungu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 October 2023 12:54 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwaraye bufunze Flodoaurd Ndagijimana wari  Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo bumukurikiranyeho ibyaha birimo no gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 15 y’amavuko.

Gitifu Ndagijimana akekwa ko yakoze ibyo byaha mu bihe bitandukanye bwo mu Kwezi kwa Nzeri, 2023.

Amakuru avuga ko kugira ngo uyu mugabo abigereho, yijeje uriya mwana kuzamuhindurira amazina.

Ibi byo byabereye mu Karere ka Kicukiro.

Ibindi byaha akurikiranyweho nk’uko Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha yabwiye Taarifa ni gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe no guhimba inyandiko mpimbano.

Dr. Thierry B.Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha

Iki cyaha kiraremereye ariko kirushaho kuremera iyo gikozwe n’umukozi wa Leta mu mirimo ashinzwe cyangwa undi wese ushinzwe umurimo w’igihugu ibihano biriyongera.

Ibyaha uriya mugabo akurikiranyweho cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iteganya ko uwo gihamye ahanishwa igifungi kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Icyaha cyo gusaba cyangwa gikora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyo gitenganywa n’ingingo ya  6 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyo iryo shimishamubiri ryakozwe kugira ngo hakorwe ibinyuranye n’amategeko, Igihano kiba Igifungo kirenze imyaka 7 ariko kitarenze 10 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni Frw 2  ariko atarenze Miliyoni Frw 3 .

Icyo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu zawe bwite cyo giteganywa n’ingingo ya 15 y’Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyo ngingo ivuga ko uwo umucamanza agihamije ahanwa n’igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 na miliyoni Frw 5 ariko atarenze miliyoni Frw 10.

Ku cyaha cyo guhimba inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano cyo gihanwa gihanwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa undi ushinzwe umurimo w’igihugu,  Igifungo ntikijya munsi  y’imyaka 7 ariko kitarenze 10 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni Frw  ariko atarenze  Frw 3,000,000 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RIB ivuga ko mu gihe dosiye y’uyu mugabo igikorwa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha, abaye afungiwe kuri station ya RIB ya Kicukiro.

TAGGED:featuredGitifuRulindo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gasabo: Abaturiye Ikimpoteri Cya Nduba Bazatabarwa Nande?
Next Article RDB Yahinduye Icyicaro Gikuru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?