Umusore w’imyaka 20 wo mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Karongi yafashwe na Polisi nyuma y’uko iwe ihasanze ibilo 139,5 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram. Umwe mu bakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe Petelori na Mine yabwiye Taarifa ko ikilo kimwe cya Wolfram kigura $12,6 ni ukuvuga Frw 12,000.
Bivuze ko Ibilo 139,5 ubivunje mu Mafaranga y’u Rwanda wabona Miliyoni 1.7 Frw.
Uwo mukozi wo mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Mine na Petelori yatubwiye ko ikibazo cy’ubujura bw’amabuye bukozwe muri buriya buryo kidakabije mu Rwanda.
Gusa ngo ntikibura kugira ingaruka cyane cyane ko muri iki gihe amabuye y’agaciro yahenze.
Yatubwiye ko abakora buriya bujura akenshi baba ari abakozi mu bigo byemewe bicukura amabuye ariko bataha bagataha amabuye macye macye kugeza ubwo azaba menshi.
Umusore wafashwe na Polisi ngo yari asanzwe akorera ikigo kitwa Eurotrade International Ltd gicukura amabuye mu Kagari ka Rutonde mu Murenge wa Shyorongi muri Rulindo.
Yafashwe taliki 14, Werurwe, 2022 binyuze ku makuru Polisi yahawe na bamwe mu bakozi bakoranaga mu kirombe bamuketse amababa.
Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage( Community Policing) mu Ntara y’Amajyaruguru SP Alexis Ndayisenga avuga ko ubuyobozi bwa cya kigo twavuze haruguru bwari bumaze igihe butanga amakuru y’uko hari abantu bitwikira ijoro bagacukura amabuye rwihishwa.
Ati: “Ubuyobozi bw’iyi kompanyi bwakunze gutanga amakuru ko hari abantu bacukura amabuye mu buryo butemewe mu kirombe cyabo cyane cyane mu masaha ya nijoro. Ku wa Mbere saa kumi n’ebyili za mu gitondo nibwo abashinzwe umutekano w’icyo kirombe bahamagaye Polisi bavuga ko babonye itsinda ry’abantu ku kirombe bafite amabuye y’agaciro, kandi bamenyemo uwitwa Uwiragiye.”
Ngo bahise batangira umukwabo bajya mu rugo rwa Uwiragiye, bamusatse basanga afite ibiro 139.5 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram.
Banamusanganye ibikoresho yifashishaga mu kuyacukura, ahita afatwa arafungwa.
Nyuma yo gufatwa, yavuze ko ayo mabuye yarabitse ariko akazayaha abandi bafatanije kuyabika nyuma bakazyagurisha.
Ntiyigeze ahingutsa uwo bateganyaga kuyagurisha.
SP Ndayisenga yishimiye abashinzwe umutekano w’icyo kirombe batanze amakuru, uwibaga amabuye y’agaciro agafatwa ndetse n’amabuye yibye agafatwa.
Agira inama abantu bose biba amabuye mu birombe kubireka kuko niyo uyibye iyo ugiye kuyagurisha bagusaba ibyangombwa bikwemerera kuyacukura no kuyacuruza.
Bityo uwayibye agafatwa.
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro budakurikije amategeko bwahitanye benshi.
Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Shyorongi
Ingingo ya 54 yo mu itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
Uko urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda rwifashe.
U Rwanda Rufite Zahabu Nyinshi Muri Nyungwe Ariko Kuyicukura Ni Ingorabahizi