Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rusesabagina Yanze Kwitaba Urukiko rw’Ubujurire
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Rusesabagina Yanze Kwitaba Urukiko rw’Ubujurire

admin
Last updated: 17 January 2022 10:58 am
admin
Share
Mukasine avuga ko igituma Rusesabagina aba imfungwa yihariye ari uko yamamaye ariko ngo nta kindi
SHARE

Rusesabagina Paul wahamijwe ibyaha by’iterabwoba agakatirwa gufungwa imyaka 25, kuri uyu wa Mbere yanze kwitaba Urukiko rw’Ubujurire rwatangiye kuburanisha urubanza aregwamo hamwe na bagenzi be 20.

Ibura rya Rusesabagina ryateje impaka ndende, bamwe mu bunganira abo bareganwa basaba urukiko gusuzuma niba yarahamagajwe mu buryo bukurikije amategeko, hakemezwa niba iburanisha ryakomeza adahari.

Icyemezo cy’urukiko kizatangazwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mutarama 2022, saa kumi z’umugoroba.

Ni urubanza mu bujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha, buvuga ko butishimiye ibihano byahawe Rusesabagina, Nsabimana Callixte Sankara na bagenzi babo bahamijwe uruhare mu bitero by’umutwe wa MRCD/FLN, byishe abaturage mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ubushinjacyaha buvuga ko ibihano bahawe byoroheje ugereranyije n’ibyaha bahamijwe.

Rusesabagina yabaye inzitizi ku munsi wa mbere

Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, Umucamanza Rukundakuvuga François Regis, yatangiye asaba “abantu bafite telefoni zigendanwa kuzizimya bakazifunga, kugira ngo dutangire iburanisha.”

Yasabye umwanditsi w’urukiko guhamagara abaregwa, agenda areba ko bitabiriye iburanisha ndetse ko bafite abunganizi mu mategeko. Hanagenzurwaga ko imyirondoro yabo yanditswe neza.

Umucamanza yageze kuri Rusesabagina Paul arabura, mu gihe abandi bose bitabiriye iburanisha.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha muri uru rubanza buhagarariwe na Habyarimana Angelique – Umushinjacyaha mukuru wungirije – Ruberwa Bonaventure, Habarurema Jean Pierre na Dushimimana Claudine, abashinjacyaha ku rwego rw’igihugu.

Umucamanza yabajije Ubushinjacyaha icyo buvuga ku ibura rya Rusesabagina mu iburanisha.

Bwavuze ko hakurikijwe ibimenyetso byashyizwe mu ikoranabuhanga, Rusesabagina yahamagajwe mu buryo bukurikije amategeko kandi ayo mategeko afite icyo avuga ku muburanyi wahamagajwe ntiyitabe.

Umushinjacyaha yahereye kuri raporo yatanzwe n’ubuyobozi bwa Gereza ya Nyarugenge, ihamya ko ku wa 30 Ukuboza 2021 Rusesabagina yamenyeshejwe ko afite urubanza kuri uyu wa 17 Mutarama.

Gusa ngo “Rusesabagina yanze gushyira umukono kuri iyo nyandiko,” abandi 20 bareganwa barayisinya.

Yanakomoje ku ibaruwa y’Ubwanditsi bw’urukiko yamenyeshaga Rusesabagina igihe cyo kuburana.

Umushinjacyaha ati “Kuba rero atitabye urukiko kandi nyamara nk’uko bigaragara yarahamagajwe mu buryo bukurikije amategeko, Ubushinjacyaha busanga urukiko rwakurikiza icyo amategeko ateganya.”

Itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, mu ngingo ya 128 riteganya ko iyo umuntu ahamagajwe mu rubanza mu buryo bukurikije amategeko ntiyitabe, ruburanishwa adahari.

Gusa Me Jean Rugeyo wunganira Nsabimana Callixte Sankara na Nsengimana Herman, yavuze ko mu kubahiriza amategeko, urukiko rwasuzuma neza uwamenyesheje Rusesabagina ko uyu munsi afite urubanza, kuko muri raporo y’ubuyobozi bwa gereza havugwamo ngo “twamenyesheje”.

Ni ububasha ngo bufitwe n’Ubwanditsi bw’urukiko cyangwa abahesha b’inkiko b’umwuga, ku buryo bigaragaye ko ari gereza yabikoze byaba bidakurikije amategeko.

Me Mukaruzagiriza Chantal wunganira Matakamba Jean Berchmas na Mukandutiye Angelina, we yavuze ko asanga urubanza rukwiye gukomeza nta nkomyi.

Ati “Kuko bitabaye ibyo, no mu Urukiko rukuru aho urubanza rwatangiriye, kuko inzira zakurikijwe [mu guhamagaza abaregwa] ari zimwe, byakwitwa ko urwo rubanza rwaburanishijwe ababuranyi bose uko ari 21 barahamagawe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Rusesabagina yanze no gupimwa COVID-19 

Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko byemewe ko ihamagarwa ry’ababuranyi rishobora kunyuzwa mu ikoranabuhanga, abarebwa n’urubanza bose bakaribona.

Ku bantu bafunzwe, ngo ihamagazwa rigera mu ikoranabuhanga ubuyobozi bwa gereza bukabamenyesha.

Ati “Ari naho inyandiko yakozwe n’umwanditsi w’Urukiko rw’Ubujurire yasinyijwe abaregwa, ababuranyi bose bafungiye muri gereza ya Mageragere, nk’uko tuza kubigaragaza mu nyandiko.”

Icyo gereza yakoze gusa ngo yasohoye inyandiko ku rupapuro, ikayisinyisha abaregwa bose. Si yo yayanditse.

Gereza ngo yahise inamenyesha Urukiko rw’Ubujurire Rusesabagina amaze kwanga gusinya kuri iyo baruwa.

Uretse ibyo, Umushinjacyaha yanavuze ko ubwo ababuranyi bategurwaga mbere y’iburanisha ngo babanze kwipimisha COVID-19, Rusesabagina yanze ko bamupima.

Ubuyobozi bwa Gereza ya Nyarugenge ngo nabyo bwabishyize muri raporo yohererejwe Urukiko rw’Ubujurire.

Umushinjacyaha ati “Iravuga ngo none ku itariki 16/1/2022, umufungwa witwa Rusesabagina Paul yanze kwipimisha COVID-19 kubera ko atazitabira urubanza RPA0060/2021CA ruzaburanishwa ku wa 17/1/2022 akurikiranwemo na bagenzi be mu Urukiko rw’Ubuurire.”

“Ibyo byose bikaba bikomeza kwerekana Nyakubahwa Perezida, ko kutaza kwa Rusesabagina ntabwo ari uko atamenyeshejwe mu buryo bukurikije amategeko, ahubwo ari umugambi wo kutitabira urubanza ku bushake bwe, anakomeje, kuko no ku rwego rwa mbere imyitwarire imeze itya niyo yamuranze, kuko urubanza rwakomeje kandi rupfundikirwa adahari.”

Ibyo bigatuma basaba ko urubanza rukomeza, hatitawe ku muburanyi umwe “wifuza kurutinza cyangwa kurubangamira”.

Urukiko rwafashe umwanya ngo rwiherere rufate umwanzuro warwo. Ni ukwemeza niba urubanza rukomeza Rusesabagina adahari cyangwa rugasubikwa akongera gutumizwa, niba koko mbere hari amategeko yishwe.

Icyemezo kizamenyekana kuri uyu wa Kabiri.

Yari yarateguje ko atazitabira urubanza

Umuryango wa Rusesabagina uheruka kuvuga ko atazitabira iburanisha mu bujurire, kubera ko atizeye ubutabera.

Mu rubanza rwasomwe ku rwego rwa mbere ku wa 20 Nzeri 2021 mu Urukiko Rukuru, Rusesabagina yahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.

Yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, mu gihe ibindi bikorwa byakorewe mu bitero bya FLN no gutera inkunga iterabwoba, bigize icyaha yahamijwe cyo gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.

Rusesabagina Ashobora Kutitaba Urukiko Mu Bujurire

 

 

TAGGED:featuredIterabwobaRukundakuvuga François RegisRusesabagina Paul
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article 4,5% By’Abakekwaho Ibyaha Mu Rwanda Baracyashakishwa-RIB
Next Article Umuvuno Museveni Ari Guca Ngo Azatsindire Manda Ya Karindwi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?