Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rusizi: Kagame Yashimye Abaturage Ku Ruhare Mu Kubungabunga Umutekano
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Rusizi: Kagame Yashimye Abaturage Ku Ruhare Mu Kubungabunga Umutekano

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 June 2024 12:44 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kagame avuga ko abaturage ba Rusizi bagira uruhare rugaragara mu kurinda umutekano. Hari mu ijambo yavuze ubwo yiyamamazaga ngo bazamutore taliki 15, Nyakanga, 2024.

Arashaka amajwi kugira ngo azongere atorerwe kuyobora u Rwanda muri manda itaha y’imyaka itanu.

Hari abandi bahanganye muri uko kwiyamamaza barimo Philippe Mpayimana wiyamamaza yigenga na Dr. Frank Habineza wamamazwa n’ishyaka Green Party.

Kagame avuga ko umutekano w’Abanyarwanda udadiye, ko ababanga batabona aho bamenera.

Avuga ko nta muntu ufite aho yamenera awuhungabanya ndetse ngo abifuza kuwuhungabanya nabo barabizi ko ntaho bamenera.

Kagame avuga ko ibyo FPR yakoranye n’abaturage ba Rusizi byerekana ko ari Inkotanyi koko.

Avuga ko nubwo hari amateka mabi u Rwanda rwaciyemo ariko muri iki gihe kwishyira hamwe kwa FPR n’indi mitwe ya politiki  byagaragaje ko ntacyananira Abanyarwanda.

Ati: “Aho tuvuye ni kure ariko aho tujya naho ni kure kandi hari byinshi Abanyarwanda bifuza kugera ho kandi bazabigeraho rwose. Nta gushidikanya”.

Kagame avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kujya rusubiza amaso inyuma  rukareba aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze.

Yarwibukije ko rufite inshingano bwikube kabiri yo guteza imbere ibyagezweho kandi rukanabirinda ko hari icyabisenya.

Umukandida wa FPR –Inkotanyi yatanze urugero rw’uko utakubaka inzu nziza warangiza ukemera ko hari uyisenya, uwo ari wese.

Avuga ko Abanyarwanda bakwiye kubaka Demukarasi bihitiyemo kandi ibyo byose bikaba bigomba kubakwa na FPR n’abo ifatanyije nabo.

Kagame yabwiye ab’i Rusizi ko  uwaguhaye inka ari we wirahira, ko atari uwayigusezeranyije amaso agahera mu kirere.

Yabwiye abantu ko taliki 15, Nyakanga, 2024 ko u Rwanda rwose ruzatora, hanyuma ‘abanzi bakaganya’.

Umukandida wa FPR-Inkotanyi yabwiye abaturage ko ibyo itakoze, izabikora hanyuma akazagaruka kwishimana nabo.

Kuri uyu wa Kane taliki 27, Kamena, 2024 Kagame yiyamamarije muri Huye no muri Nyamagabe.

Taliki 29, Kamena, 2024 ni ukuvuga kuri uyu wa Gatandatu azakomereza mu Karere ka Nyamasheke.

Video nto yerekana amajyambere ya Rusizi:

Akarere ka Rusizi gakomeje kuzamuka mu iterambere mu buhinzi, uburobyi, ubucuruzi n’ibindi kandi gafatiye runini igihugu mu kubungabunga ibidukikije.

Umukandida wacu, Paul Kagame, ni ho akomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza.#ToraKagame24 pic.twitter.com/8LHfOxWe0p

— FPR-Inkotanyi (@rpfinkotanyi) June 28, 2024

 

TAGGED:featuredInkotanyiKagameNyamashekeRusizi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yageze Muri Rusizi Kwiyamamaza
Next Article Muhanga: Aravugwaho Kwica Rubi Uwo Bashakanye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Ebola Yagarutse Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Musanze: Polisi Yafunze Ahengerwaga Inzoga Yitwa Karigazoke

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?