Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rusizi: Mu Mezi Icyenda Hazuzura Icyambu Gifite Agaciro Ka Miliyari Frw 11
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Rusizi: Mu Mezi Icyenda Hazuzura Icyambu Gifite Agaciro Ka Miliyari Frw 11

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 March 2024 9:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Kamembe ahitwa Kadasomwa mu Karere ka Rusizi hari kubakwa icyambu kizafasha abacuruzi bava cyangwa bajya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kubona ahantu heza ho gupakirira cyangwa kubipakururira ibicuruzwa.

Si abajya muri iki gihugu gusa bazungukirwa n’imikoreshereze yacyo, ahubwo n’Abanyarwanda bakorera ubucuruzi mu mazi nabo bizaba uko.

Kuhubaka byari byarasubitswe kubera COVID-19 n’ingaruka zayo ariko byarasubukuwe, bikaba biteganyijwe ko iki cyambu kizaba cyaruzuye mu mezi icyenda ari imbere.

Kizuzura mu mpera z’umwaka wa 2024 niba nta gihindutse kikazatwara asaga miliyari Frw  11

Kiri kubakwa ahitwa mu Budike, ubu kikaba kigeze ku kigero cya 27%.

Aho kiri kubakwa hazaba hari ibice bitandukanye birimo aho ubwato buparika, station ya essence, amacumbi, ahazatunganyirizwa amazi yakoreshejwe ashobora gukoreshwa mu koza imodoka n’ibindi, hakazaba n’aho abagenzi bashobora gufatira icyo kurya n’icyo kunywa n’ibindi.

Eng. Gaston Sebagirirwa uri mubari kubaka iki cyambu muri Company ya CEC, avuga ko bazakora uko bashoboye kikuzura ku gihe bihaye.

Cyari gisanzwe ari gito, abantu batisanzura( Ifoto@Muhire Donatien)

Ngo bari gushyiramo imbaraga ngo bagere ku ntego.

Kizaba gifite aho ubwato n’ibyombo biparika hisanzuye kandi bizaba igisubizo ku basanzwe bakoresha ibi byombo kuko aho bakoreraga bavugaga ko hari hato bagahura n’imbogamizi mu gupakurura imizigo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangarije RBA ko icyambu nka kiriya gizafasha abacuruzi kubona ahantu heza ho gukorera ubucuruzi bwabo.

Ni ahantu hazaba hagutse ku buryo ubwato bunini n’ubuto bwose buzabona aho buparika, bikabwongerera ubwinshi kuko hari ubutahaparikaga kubera ubuto bwaho.

TAGGED:IbyomboIcyambuRusizi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyeshuri B’i Nyanza Barigaragambije Barabizira
Next Article FPR-Inkotanyi Yitabiriye Inama Y’Ihuriro Ry’Ishyaka Riyobora Djibouti
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

You Might Also Like

Ubukungu

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ibiciro Bya Lisansi Na Mazutu Byazamutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?