Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, agaya ababyeyi basiga abana mu maboko y’abakobwa bababarerera abantu bakunze kwita ‘abayaya’.
Ubwo yatangaga igitekerezo mu Nama Nyunguranabitekezo yigaga ku muryango nyarwanda utekanye, Tito Rutaremara yavuze ko, ku rundi ruhande, abarimu ari abo gushimirwa umuhati wabo mu guha abana uburezi kandi mu mimerere ivunanye.
Kuba ababyeyi ‘baratereye iyo’ byabaye nyirabayazana y’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo amakimbirane, ubuzima bwo mu mutwe butameze neza, ibyo kandi bishyira abo bana mu kaga ko kunywa ibiyobyabwenge, abakobwa bagaterwa inda imburagihe n’ibindi.
Tito Rutaremara yagize ati: “Ubu dufite uburezi butuzuye. Abarimu n’abandi baratanga ubumenyi, ababyeyi ntibakiboneka, abana mwabasigiye abayaya (abakozi bo mu rugo), ababyeyi bo mu cyaro baba bagiye guhinga no gushakisha ibindi. Kera uwo mwana yasigaranaga na Nyirakuru, Nyiransenge, agasigarana na benewabo, kuko umuryango icyo gihe wari umuryango, ariko uyu munsi ni urugo, urugo rwahimbwe n’abapadiri n’abakoloni.”
Avuga ko ibyo atari ibirango by’ umuryango w’Abanyarwanda, akemeza ko hambere umwana yari uw’umuryango mugari mu gihe uw’ubu ari uwo mu rugo narwo ababyeyi batagipfa kubonekamo.
Ku byerekeye abarimu, inararibonye Tito Rutaremara avuga ko ari bo bamarana umwana igihe kinini, akamubana guhera saa kumi n’ebyiri, akamurekura saa kumi z’umugoroba.
Ndetse ngo amutangirana afite imyaka itatu, akamugeza afite imyaka 24 bityo aho mu burezi ngo hakwiye gutsimbatazwa izo ndangagaciro.
Rutaremara kandi anenga abenshi mu rubyiruko rw’ubu batazi uko amasano bafitanye na benewabo yitwa mu Kinyarwanda.
Iyo ubabajije nabo babaza ‘Google’, ngo nta mwana ugipfa kumenya Ruganzu Ndoli…
Itanga inama..
Mu gutanga inama y’ibyakorwa, Tito Rutaremara yagize ati: “Numva icyakorwa ari ukureba uburezi bwacu, abarimu bakaba abarimu bakaba n’ababyeyi kuko muri iki gihe ari bo bafite abana mu ntoki. Nubwo wabwira ababyeyi uti nyabuneka nimutange umwanya, uwo mwanya bazatanga ni muto, kuko ntabwo umubyeyi wiriwe ahinga, yaza agashaka ibyo abana bari burye akarangiza ananiwe akabagaburira, nabo bananiwe bajya kuryama, ngo azabona umwanya ‘uhagije’ wo kuganiriza abana.”
Abitabiriye iyi nama basanga abana banakwiye kwigishwa kwishakira ibisubizo, bikava mu mvugo ahubwo bigashyirwa mu bikorwa.
Ibyo kandi bikwiye kwigishwa mu mashuri, abanyeshuri bakigishwa uko ibibazo mu bantu bivuka, uko byirindwa n’uko bikemurwa.


