Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gahengeri haherutse gufatirwa umusore na mushiki we bakurikiranyweho kwiba umuntu $32,500 yari abitse iwe. Uwibwe yabwiye itangazamakuru ko ayo mafaranga yari yarahawe n’umuvandimwe ngo azamufashe kugura amasambu.
Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr. Thierry B.Murangira yavuze ko umusore wafatanywe ariya mafaranga yayibye uwo yakoreraga arangije ayashyira mushiki we undi amugira inama yo kuyacukuririra bakayahisha mu rutoki.
Uwibye ariya mafaranga yafashwe amaze gukoreshamo $2,400, bivuze ko uwibye yasubijwe $30,100.
Ubugenzacyaha kandi basanze $2,400 yari yamaze kugurwa telefoni ya iPhone na smartwatch nayo ya iPhone.
Yari yaguze n’icyuma kirahurira amashanyarazi muri biriya bikoresho, icyo bita charger.
Ukurikiranyweho kwiba ariya mafaranga yari umukozi wo mu rugo.
Yaje gucunga ku jisho abo mu rugo yakoreraga, ajya mu cyumba atwara ariya mafaranga.
Yinjiye mu cyumba aho Nyirabuja abitse amafaranga, mu isakoshi akuramo $32,500 arigendera.
Ubugenzacyaha buvuga ko mu iperereza ry’ibanze, abacyekwa bemeye icyaha ndetse bakagisabira imbabazi.
Umusore yavuze ko yagize umutima wo kwiba ariya mafaranga nyuma yo kuyabona ‘yandaritse.’
Ubugenzacyaha buvuga ko bwaje gusanga uwo musore yari yarigeze kwiba, bityo ngo byari insubiracyaha.
Ngo bakurikiranyweho ubujura no guhishira ikintu gikomoka ku cyaha.
Uwibwe[utashatse ko amazina ye n’isura ye bitangazwa]yabwiye itangazamakuru ko amafaranga bari bamwibye ari amafaranga yasigiwe n’umuvandimwe ngo azamugurire amasambu.
Ati: “ Mu by’ukuri aya mafaranga mureba si ayanjye ahubwo ni ay’umuvandimwe yansigiye ngo nzamugurire isambu. Nabaye nyashyize iwanjye nanga ko nayajyana kuri banki yasanga mpafite umwenda bakayakata bityo ngahemukira umuvandimwe.”
Yavuze ko ashima Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, rwakoze uko rushoboye hakagira amafaranga agaruzwa n’ubwo hari n’ayariwe.
Yemeza ko ibyo bakoze ari ingenzi kubera ko hari ayo abajura biba bakayaheza.
RIB yasabye abatuye u Rwanda kuzirikana ko hari ubwo baha icyuho abajura.
Dr. Thierry B. Murangira yibukije ko iyo wandaritse ibintu by’agaciro uba uhaye umujura icyuho.
Yatanze urugero rw’abantu basiga mudasobwa mu modoka badazikinze neza bakigendera.
Avuga ko n’ubwo u Rwanda rufite inzego zishoboye z’umutekano n’ubugenzacyaha, bidaha uburenganzira abaturage bwo gushyira ibyabo ku karubanda, bakabiteza abajura.
Amakuru Taarifa yamenye ni uko umusore ukurikiranyweho buriya bujura yigeze kwiba andi $23,000 afatwa yagiye kuyavunjisha.
Hari mu Ukuboza, 2022.