Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwamagana: Bamwibye $32,500 Yari Yabikijwe N’Umuvandimwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwamagana: Bamwibye $32,500 Yari Yabikijwe N’Umuvandimwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 January 2023 1:20 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gahengeri haherutse gufatirwa umusore na mushiki we bakurikiranyweho kwiba umuntu $32,500 yari abitse iwe. Uwibwe yabwiye itangazamakuru ko ayo mafaranga yari yarahawe n’umuvandimwe ngo azamufashe kugura amasambu.

Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr. Thierry B.Murangira yavuze ko umusore wafatanywe ariya mafaranga yayibye uwo yakoreraga arangije ayashyira mushiki we undi amugira inama yo kuyacukuririra bakayahisha mu rutoki.

Dr. Thierry B.Murangira yasabye abantu kwirinda kwandarika iby’agaciro

Uwibye ariya mafaranga yafashwe amaze gukoreshamo $2,400, bivuze ko uwibye yasubijwe $30,100.

Ubugenzacyaha kandi basanze $2,400 yari yamaze kugurwa telefoni ya iPhone na smartwatch nayo ya iPhone.

Yari yaguze n’icyuma kirahurira amashanyarazi muri biriya bikoresho, icyo bita charger.

Ukurikiranyweho kwiba ariya mafaranga yari umukozi wo mu rugo.

Yaje gucunga ku jisho abo mu rugo yakoreraga, ajya mu cyumba atwara ariya mafaranga.

Yinjiye  mu cyumba aho Nyirabuja abitse amafaranga, mu  isakoshi akuramo $32,500 arigendera.

Ubugenzacyaha buvuga ko mu iperereza ry’ibanze, abacyekwa bemeye icyaha ndetse bakagisabira imbabazi.

Umusore yavuze ko yagize umutima wo kwiba ariya mafaranga nyuma yo kuyabona ‘yandaritse.’

Ubugenzacyaha buvuga ko bwaje gusanga uwo musore yari yarigeze kwiba, bityo ngo byari insubiracyaha.

Ngo bakurikiranyweho ubujura no guhishira ikintu gikomoka ku cyaha.

Uwibwe[utashatse ko amazina ye n’isura ye bitangazwa]yabwiye itangazamakuru ko amafaranga bari bamwibye ari amafaranga yasigiwe n’umuvandimwe ngo azamugurire amasambu.

Ati: “ Mu by’ukuri aya mafaranga mureba si ayanjye ahubwo ni ay’umuvandimwe yansigiye ngo nzamugurire isambu. Nabaye  nyashyize iwanjye nanga ko nayajyana kuri banki yasanga mpafite umwenda bakayakata bityo ngahemukira umuvandimwe.”

Yavuze ko ashima Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, rwakoze uko rushoboye hakagira amafaranga agaruzwa n’ubwo hari n’ayariwe.

Yemeza ko ibyo bakoze ari ingenzi kubera ko hari ayo abajura biba bakayaheza.

RIB yasabye abatuye u Rwanda kuzirikana ko hari ubwo baha icyuho abajura.

Dr. Thierry B. Murangira yibukije ko iyo wandaritse ibintu by’agaciro uba uhaye umujura icyuho.

Yatanze urugero rw’abantu basiga mudasobwa mu modoka badazikinze neza bakigendera.

Avuga ko n’ubwo u Rwanda rufite inzego zishoboye z’umutekano n’ubugenzacyaha, bidaha uburenganzira abaturage bwo gushyira ibyabo ku karubanda, bakabiteza abajura.

Amakuru Taarifa yamenye ni uko umusore ukurikiranyweho buriya bujura yigeze kwiba andi $23,000 afatwa yagiye kuyavunjisha.

Hari mu Ukuboza, 2022.

Yahise agura iPhone na smartwatch bifite agaciro karenga Miliyoni Frw
TAGGED:AmadolarifeaturedMurangiraRIBRwamaganaubujura
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gusubiza Itangazamakuru Ni Ukwihangana Nka Yobu-Karine Jean Pierre Uvugira Amerika
Next Article Icyicaro Cya Polisi Mu Mujyi Wa Kigali Cyimuwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?