Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwamagana: Hibutswe Abana n’Abagore Bishwe Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwamagana: Hibutswe Abana n’Abagore Bishwe Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 April 2022 9:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rwego rwo kugira ngo hatazagira Umututsi n’umwe urokoka ngo hazagire abamubona, abakoze Jenoside bishe n’abana b’Abatutsi. Muri bo hari abiciwe ahitwa i Sovu mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.  Bakubiswe ku nkuta, baterwamo n’urusenda ngo rubarye kandi rubaheze umwuka.

Abana biciwe muri kiriya gice hamwe na ba Nyina, ba Nyinawabo, ba Nyirasenge n’abandi bagore baraye bibukiwe mu muhango wabereye ku Musozi wa Sovu mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana witabiriwe na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Jeannette Bayisenge.

Aka gace kahoze kari muri Komini Rutonde.

Aho imibiri y’Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Sovu

Abicanyi bakoranyirije abana n’abagore mu byumba by’amashuri biri i Sovu, abagore bamwe zibafata ku ngufu ntizabica, abandi bo zirabica n’aho abana zikabacugusa zigakubita ku nkuta z’amashuri.

Nyuma yo kubica, ntizemeye ko bapfuye neza ahubwo zakaranze n’urusenda zirubasukamo kugira ngo rubarye, kandi rubabuze umwuka ‘bapfe bababaye cyane.’

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Jeannette Bayisenge yasabye Abanyarwanda kumva ko urukundo ari rwo rugomba kubaranga.

Prof Bayisenge Jeannette mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uriya muhango

Ikindi ni uko kwigisha amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari kimwe mu byatuma abayihakana cyangwa bakayipfobya batabona icyuho cyo kubikora ngo babure ubanyomoza.

RBA yanditse ko Akarere ka Rwamagana gafite inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 zigera kuri 11 zikaba ziruhukiyemo imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi 83.

Akarere ka Rwamagana gakora no ku cyahoze ari Komini Rutonde.
TAGGED:AbatutsiBayisengefeaturedJenosideMinisitiriRutondeSovu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyanza: Yafatanywe Litiro 30 Za Kanyanga
Next Article Mu Gihe Kitageze Ku Mezi Abiri, Miliyoni 5 Z’Abanya Ukraine Babaye Impunzi Z’Intambara
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?