Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda yamurikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ibikorwa byo gutunganya igishanga rya Cyaruhogo kiri kuri hegitari 70.
Ibyo bikorwa bizafasha abahinzi 567 kuhira imyaka yiganjemo umuceri yatewe muri icyo gishanga.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kagabo Richards Rwamunono niwe wari uhagarariye ubuyobozi bwa Rwamagana ubwo iki gishanga cyatahwaga.

Cyaruhogo ni igishanga gituranya n’ikindi kitwa Rudashya na Nyagakombe.
Uretse ubuhinzi bw’umuceri bwiganje mu bihakorerwa, iki gishanga gifite n’ibyuzi byororerwamo amafi
Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda Isao Fukushima niwe wagiye kukimurikira ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana.


