Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Abagenda Kuri Moto Bagiye Guhabwa Kasike Nshya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Abagenda Kuri Moto Bagiye Guhabwa Kasike Nshya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 May 2024 12:01 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’ibikorwa remezo n’abafatanyabikorwa bayo bagiye guha abamotari Kasike nshya bivugwa ko zujuje ubuziranenge.

Ni ubuziranenge bugendanye no kuba zikomeye inyuma bihagije ku buryo umutwe w’umuntu uba urinzwe ariko imbere horoshye ku buryo itababaza uyambaye.

Bivugwa ko 50% by’impanuka zihutana abantu ziterwa no gukomereka umutwe.

Minisiteri y’lbikorwa Remezo (MININFRA) ivuga ko yafashe ingamba zo kurinda abagendera kuri moto, hakoreshejwe kwambara kasike zikwiriye, kugira ngo nibura harindwe byuzuye umutwe w’abagendera kuri ibyo binyabiziga, nka kimwe mu bice bikomeye bigize umuntu.

Atangiza gahunda ya “Tuwurinde” izakorerwamo ubu bukangurambaga, Minisitiri w’lbikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, yagize ati: “Kwambara kasike ikwiye kandi mu buryo bukwiriye byongera amahirwe yo kurinda umutwe mu gihe habaye impanuka. Turasaba abakoresha moto bose kuzirikana ko impanuka idateguza, bityo gusigasira ubuzima akaba ari inshingano ya buri wese.”

Mu bisobanuro byatanzwe, kasike ikwiye ni iyo umugenzi yambara ikamukwira neza, ifite ikirahuri kimurinda umuyaga kitangiritse, kandi ifite n’udushumi two kuyifunga na two dukora neza. lyi kasike kandi iba yaremejwe n’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Ubuziranenge nka kasike ikwiye, kuko iba ikoze mu bikoresho bituma itangirika ahubwo ikarinda umutwe mu gihe cy’impanuka.

Imibare y’ibinyabiziga bibaruwe mu Rwanda igaragaza ko moto zigize hejuru ya kimwe cya kabiri cy’ibinyabiziga byose, kandi ni bimwe mu binyabiziga bikunze kwibasirwa n’impanuka, ndetse rimwe na rimwe zihitana ubuzima bw’abantu ku bwiganze buri hejuru ugereranyije n’ibindi binyabiziga.

Urugero, mu myaka ine ishize, moto zagize uruhare mu mpanuka zo mu muhanda ku mpuzandengo iri hagati ya 25% na 30%, aho abakomeretse bikabije babarirwaga hagati ya 34% na 37%. Muri iyo myaka kandi impuzandengo y’abakoresha moto bagwa mu mpanuka zo mu muhanda yari hagati ya 22% na 25%. Muri uyu mwaka wa 2024, abantu 63 bamaze guhitanwa n’impanuka za moto.

Gahunda ya “Tuwurinde” irimo gukorwa na MININFRA, ifatanyije n’izindi nzego zirebwa n’umutekano wo mu muhanda, zirimo Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Polisi y’u Rwanda (RNP), n’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB).

TAGGED:featuredKasikeMoto
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Huye : Akurikiranyweho Kwica Nyina
Next Article Israel Irashinjwa Kwica Abasivili 35 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Icyerekezo Minisiteri Y’Uburezi Ifite Ku Mubare W’Abarimu

Umuyobozi Wa Polisi Ashima Umusanzu W’Iya Eswatini 

Menya Uko u Rwanda Rwakiriye Amasezerano Yasinywe Hagati Ya Kinshasa Na AFC/M23

Ruhango: Arakekwaho Kwicisha Nyirakuru Inkoni

Kicukiro: Abagore Bigishijwe Ko Burya Amafaranga Abyara Andi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Nyamasheke: Abaturage Barasaba Kugabanyirizwa Tike Y’Ubwato Bubafasha Kujya Guhaha

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

You Might Also Like

Mu mahanga

Trump Ati: “BBC Ngomba Kuyirega Byanze Bikunze”

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

2.9% By’Abanyarwanda Bafite Diyabete:RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?