Rwanda: Abantu Barenga 100 Bishwe N’Ibiza

Imibare y’abishwe n’ibiza mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru ikomeje kuzamuka. Abitabye Imana bamaze kuba 109. Barimo 95 b’Iburengerazuba na 14 bo mu Majyaruguru.

Minisitiri w’ubutabazi Madamu Marie Solange Kayisire avuga ko inkangu zagwiriye abantu mu ijoro baryamye.

Akarere kibasiwe n’ibiza ni akarere ka Musanze, ariko n’ahandi mu Burengerazuba abantu bahaguye ari benshi.

Abaturage b’i Musanze bavuga ko imihanda yafunzwe, imodoka zikaba zitari gutambuka kubera inkangu zafunze imihanda.

- Advertisement -

Abaturage baturiye ahantu hahanamye basabwe kuhimuka kuko inkangu zishobora guhitana abandi bantu.

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe kivuga ko mu minsi icumi iri imbere imvura izokomeza kugwa ku kigero kirenze icyari gisanzwe kuboneka muri ibi bihe.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version