Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Abarimu Baturutse Muri Zimbabwe Baranyomoza Iby’Uko Bafashwe Nabi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Abarimu Baturutse Muri Zimbabwe Baranyomoza Iby’Uko Bafashwe Nabi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 December 2022 9:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hari raporo iherutse gusohorwa n’ihuriro ry’abarimu bo muri Zimbabwe ivuga ko bagenzi babo boherejwe mu Rwanda ngo bafashe mu  kwigisha Icyongereza babayeho nabi.

Hashize amezi abiri itsinda rya mbere ry’abo barimu bo muri Zimbabwe rigeze mu Rwanda.

Icyakora bamwe muri aba barimu[bahagaririye bagenzi babo] babwiye itangazamakuru ryo mu Rwanda ko iby’uko babayeho nabi nta shingiro bifite.

Ngo ni ibintu bivugwa n’abantu bavuga rikijyana ariko bidafite epfo na ruguru, ibyo bise ‘baseless insinuations.’

Bimwe mu bika bigize raporo twavuze haruguru, bivuga ko abo barimu  bahembwa intica ntikize, kandi ngo ikibabaje kurushaho ni uko mbere y’uko baza mu Rwanda gukora akazi kabazanye,  batigeze na rimwe bamenyeshwa uko umushahara wabo uzaba ungana.

Uwitwa Nicholas Moi yabwiye bagenzi bacu ba The New Times ko iyi ngingo ari ikinyoma.

Ati: “ Sinzi aho abavuga ibyo babikura kuko [twe] mbere yo kurira indege tuza inaha twasinye amasezerano asobanura neza ikituzanye n’ibizagendana nacyo.”

Uyu ni umwe mu bagize itsinda ry’abarimu bavuye muri Zimbabwe ari 159 bakagera mu Rwanda mu Ukwakira, 2022.

Avuga ko akazi akorera mu Rwanda nta hantu hanini gatandukaniye n’ako yakoreraga i Harare gusa ngo mu Rwanda arazinduka ugereranyije n’uko byari bimeze muri Zimbabwe.

Ubusanzwe mwarimu arabyuka, akitegura, akajya mu ishuri yagerayo akigisha isomo nk’uko yaraye ariteguye.

Moi avuga ko umwihariko wo mu Rwanda ni ukuzinduka ugereranyije n’uko byari bimeze muri Zimbabwe ariko muri rusange akazi ni kamwe.

Moi avuga ko abavuga biriya batigeze bagira umwe muri bo( abarimu ba Zimbabwe bari mu Rwanda) bavugisha ngo abihere ubuhamya.

Undi mwarimu wigisha imibare witwa Josiah Chidawo avuga ibivugwa na bariya barimu basigaye muri Zimbabwe bishobora kuba bikomoka ku mpamvu za Politili zizamurwa n’umuntu cyangwa abantu runaka.

Ngo hari benshi batashimishijwe n’uko imikoranire y’u Rwanda na Zimbabwe muri ubu bufatanye yageze ku ntego mu gihe gito.

Ikindi ngo ni uko  hari abibwiraga ko abarimu bo muri Zimbabwe nibagera mu Rwanda bidatinze bazatangira kuvuga ko babayeho nabi, ko mu Rwanda nta kigenda, ariko ngo abo bantu barumiwe!

Chidawo avuga ko ibyiza ari uko abantu bakwirengagiza  abanegura uko abarimu bo muri Zambabwe babayeho mu Rwanda.

Ngo ibyo bavuga ni ibinyoma byambaye ubusa, bitagombye kugira uwo birangaza.

Ku ruhande rwa Guverinoma ya Zimbabwe naho bavuze ko ibyo abagize ihuriro ry’abarimu muri Zimbabwe batangaje ku mibereho ya bagenzi babo baje kwigisha mu Rwanda, nta kuri na guto kurimo.

Itangazo ryo muri Minisiteri y’abakozi ba Leta, umurimo n’imibereho myiza y’abaturage rivuga ko amakuru y’imibereho ya bariya barimu aganirwaho kenshi hagati y’inzego bireba kandi imiryango yabo ikamenyeshwa uko babayeho mu Rwanda.

TAGGED:featuredHarareKigaliMwarimuPolitikiRwandaZimbabwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwanda Barenga 617 Bahitanywe N’Impanuka Mu Mwaka Wa 2022- Polisi
Next Article Gakenke: Barataka Ko Imbwa Z’Agasozi Zibicira Amatungo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Abageni Bwari Bucye Basezerana Bakubiswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?