Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Abatarahererekanya Ibinyabiziga Babikore Inzira Zikigendwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abatarahererekanya Ibinyabiziga Babikore Inzira Zikigendwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 January 2026 10:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa Polisi n’ubw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro busaba abatarahererekanya ibinyabiziga kubikora bitarenze impera za Gashyantare 2026.

Izi nzego zivuga ko ibi bigomba gukorwa muri icyo gihe cyatanzwe kuko abatazabikora hari ingaruka bizabagiraho.

Umuyobozi wungirije muri Rwanda Revenue ushinzwe abasora n’itumanaho Jean Paulin Uwitonze yabwiye abanyamakuru ko ibyo bigamije guca akajagari mu binyabiziga bidasoreshwa kuko ababiguze atari bo byanditsweho, kurinda ko bikoreshwa magendu, ibindi bigakoreshwa ubujura.

Ati: “Twe icyo twifuza ni uko abantu bagurishije ibinyabiziga bakwiye gukoresha igihe twatanze ngo bahererekanye ibyangombwa byabyo n’ababiguze. Biri mu nyungu za bombi kuko uwagurishije ntatange mutation, niwe tucyandikaho umusoro ikinyabiziga gisorera umuhanda.”

Kubera ko gusaba gukorerwa iyo serivisi y’ihererekanya ry’ibyangombwa by’ikinyabiziga bisaba kubikora ariko ugahabwa igihe uzabikorerwa, ikigo cy’imisoro n’amahoro cyashyizeho igihe n’ahantu mu mujyi wa Kigali abantu bazajya bahererwa iyo serivisi.

Uwitonze ati: “Abatarakoze ihererekanya ry’ibinyabiziga barasabwa kuba babikoze bitarenze impera za Gashyantare, 2026. Abari bafite rendez -vous za kera, turi kubaha message buri munsi ngo baze ku itariki iyi n’iyi tubakorere.”

Ikindi abantu bagomba kumenya ni uko ikinyabiziga kitanditse ku muntu kiba atari icye kandi ko abagurishije nabo bagomba kwikuraho iyo mitungo kuko iba itakiri iyabo.

Itegeko rwo muri Gicurasi, 2025 niryo rigena umusoro ku binyabiziga ugenewe gusana imihanda kandiwishyurwa n’uwo ikinyabiziga cyanditsweho.

Bityo, Rwanda Revenue ivuga ko uwagurishije ntahererekanye na mugenzi we ibyangombwa by’ikinyabiziga ari we ukibarwaho uwo musoro.

Ndetse ngo uwo musoro urabaranwa n’amande agendanye nawo niba uwari buwusore yaracikanywe ntawusore mu gihe cy’umwaka cyangwa imyaka yatambutse.

Icyakora Uwitonze avuga ko abagize ibibazo mu ihererekanya ry’ibinyabiziga bahawe uburyo bwo kwegera ikigo akorera kikabafasha.

Abo barimo nk’abaguze ikinyabiziga n’umuntu nyuma bakamushaka ngo bahererekanye ibyangombwa bakamubura kuko yapfuye, yafunzwe, yagiye hanze y’igihugu, yinangiye akabyanga n’izindi mpamvu.

Nibo bashyiriweho uburyo bwo kwegera Rwanda Revenue ikabafasha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga avuga ko abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bahura n’ingaruka z’ibinyabiziga bitakorewe ihererekanya.

Izo zirimo ko hari ibinyabiziga bikora amakosa mu muhanda ubutumwa bw’ibihano Polisi yohereje bukajya ku muntu utari we.

Ndetse ngo niyo Polisi igiye guteza cyamunara ikinyabiziga runaka, ibanza guhamagara abantu ngo baze babigombore, hakaba rero ubwo uhamawe aba atari we nyiri ikinyabiziga mu by’ukuri.

Hari n’ibinyabiziga biba byarakoreshejwe magendu, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibyagongeshejwe bakabita aho bakiruka.

ACP Rutikanga ati: “Hari ubwo tubibaza abantu tugasanga mu by’ukuri sibo twagombye kuba tubibaza.”

Ibinyabiziga bivugwa aha ni iby’ingeri zose ni ukuvuga moto, imodoka nto n’inini ndetse n’amakamyo.

Kubera ko ari byinshi, Polisi na Rwanda Revenue basanze mbere yo guhana abantu ari ngombwa kubanza kubaha igihe bakaza bagakura mu nzira ibibazo bihari.

Icyo gihe rero nicyo kigomba kuba cyarangiye bitarenze impera za Gashyantare, 2026.

Ni igihe gito…

Taarifa Rwanda yabajije niba icyo gihe atari gito ku banya Kigali basanzwe bahihibikanira ubuzima, Polisi na Rwanda Revenue basubiza ko niyo cyaba gito ariko kigomba gukoreshwa uko kiri.

ACP Rutikanga yavuze ko igihe cyateganyijwe nikirangira, bazicana n’ubuyobozi bakareba niba hakongerwaho ikindi.

Ati: “Iyi minsi bigaragara ko ari mike, twe turi abatekinisiye, nitubona ko abasaba bakomeza kwiyongera tuzabivuganaho n’abayobozi turebe niba yakongerwa.”

Kuri Jean Paulin Uwitonze, n’ubwo iyo minsi yaba mike, ikihutirwa ni uko abantu bayikoresha neza.

Abantu 16,000 nibo basabye ko bafashwa gukorerwa ihererekanya ry’ibinyabiziga ariko abagera ku 4,000 nibo bonyine batabifitemo ikibazo.

Hamwe mu hantu abatuye umujyi wa Kigali bagomba kuzajya gukoreshereza ihererekanya ry’ibinyabiziga ni i Nyamirambo kuri Tapis Rouge no ku i Rebero.

TAGGED:featuredGuhererekanyaIbinyabizigaImisoroRutikangaUbukunguUwitonze
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Umubare W’Abarwara Mu Mutwe Kubera Inzoga Uriyongera
Next Article Mu Myaka Mike Ishize Urwango Ku Bayahudi Rwariyongereye- Amb Weiss 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Myaka Mike Ishize Urwango Ku Bayahudi Rwariyongereye- Amb Weiss 

Rwanda: Abatarahererekanya Ibinyabiziga Babikore Inzira Zikigendwa

Rwanda: Umubare W’Abarwara Mu Mutwe Kubera Inzoga Uriyongera

Nyanza: Yari Hafi Kurongora None Akurikiranyweho Gusambanya Umwana

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Burundi: Ndikuriyo Yongeye Gutorerwa Kuba Umunyamabanga Mukuru Wa CNDD-FDD

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abanyamakuru B’i Goma Baganiriye N’Ab’i Rubavu Ku Mikoranire

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kuki Amasezerano Y’Amahoro Akunze Kudakurikizwa?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Dusigaye Twishakamo Ibisubizo Ku Bibazo By’Ubuvuzi – Jeannette Kagame 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?