Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Amafaranga Y’Amiganano Akomeje Kugaragara Mu Baturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Rwanda: Amafaranga Y’Amiganano Akomeje Kugaragara Mu Baturage

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 April 2023 9:24 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu mpera z’Icyumweru cyarangiye taliki 08, Mata, 2023 mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro hafatiwe umusore wari ufite amafaranga Frw 30,000 y’amiganano. Bikekwa ko ayakora cyangwa akaba akorana n’abayakora.

Abaturage bamubonanye ariya mafaranga nibo bagize amakenga babibwira Polisi nayo iramufata.

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage witwa Chief Inspector of Police( CIP) Mucyo Rukundo avuga ko abaturage bari basanzwe bafite amakuru y’uko uriya musore atunga amafaranga y’amiganano.

CIP Mucyo ati: “Kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu isanteri y’ubucuruzi yo mu Mudugudu wa Gakeri ari nawo atuyemo. Bari basanzwe bamufiteho amakuru ko afite amafaranga y’amahimbano.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Avuga ko hateguwe igikorwa cyo kumufata  abapolisi bajya kumushaka bageze iwe baramusaka bamusangana inoti 10 zirimo enye(4) za Frw 5000 n’izindi enye(4) za Frw 2000 n’izindi ebyiri(2) za Frw 1000 zose z’inyiganano.

Yahise afatwa.

Uwafashwe yavuze ko hari umuntu wari wamuhaye ayo mafaranga ngo ayavunjishe, hanyuma azamuheho.

Polisi ishima abaturage batanga amakuru ku bikorwa bitemewe n’amategeko kugira ngo ababikoze babikurikiranweho.

CIP Rukundo ashima ko amakuru yatanzwe mbere bituma uwo musore afatanwa ariya mafaranga atarajya kuyavunjisha ngo ayakwize mu yandi bityo bibangamire ubuzima bw’ifaranga.

- Advertisement -

Aburira abagifite umugambi wo kwishora mu bikorwa byo gukwirakwiza  amafaranga y’amiganano ko batazihanganirwa kuko bisubiza inyuma ubukungu bw’igihugu.

Abanyarwanda muri rusange bagirwa inama yo kujya basuzuma neza amafaranga bakareba niba adakemangwa.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ruhango  kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.

Hagati aho hari abandi bagishakishwa, bivugwa ko bakoranaga n’uwafashwe.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

TAGGED:AmafarangaPolisiRutsiroUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umugabo W’i Gatsibo Akurikiranyweho Kwica Motari W’i Gicumbi
Next Article Uburusiya Bwafunze Umunyamakuru W’Umunyamerika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbutabera

Kigali: Mu Minsi 10 Polisi Imaze Gufata Ibilo 50 By’Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Icyayi Gikomeje Kwinjiriza u Rwanda Amadovize Menshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?