Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Bize Bavunika Barangije Amasomo Basanga Imyanya Y’Akazi Yaruzuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Bize Bavunika Barangije Amasomo Basanga Imyanya Y’Akazi Yaruzuye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 August 2022 10:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kwiga biravuna n’ubwo amanota atanga inoti. Hari abanyeshuri bavuga ko bize amasomo y’uburezi budaheza, babikora bibwira ko nibabirangiza bazabona akazi kuko basa n’aho ibyo bigaga byari byihariye ariko  barangije amasomo basanga imyanya y’akazi yaruzuye.

Abo banyeshuri bavuga ko bize amasomo y’uburezi budaheza , ibyo mu Cyongereza bita  Special Needs Education babikora bashishikaye barangiza amasomo yabo neza.

Bamwe  bageze ku isoko ry’umurimo basanga imyanya bakenewemo ari mike kuko aya masomo atigishwa mu mashuri asanzwe.

Ubumenyi bashatse bavunitse babuze aho babukoresha.

Ikibazo gikomeye ni uko amasomo bize yari amasomo yihariye kandi bayiga yonyine batayavangiye n’andi asanzwe  abandi biga uburezi biga.

Ibyo byatumye batemererwa no gukora ibindi bizami bigenewe abize uburezi.

Hari bamwe muri bo babwiye RBA ko hari n’ibizamini by’akazi bakoze mu bihe bitandukanye baranabitsinda ariko ntihagira  n’umwe uhawe akazi!

Ikifuzo cyabo ni uko ibyo bize byashyira no mu mashuri asanzwe kugira ngo babone aho bazigisha.

Basaba Leta ko bazahabwa amahugurwa ku yandi masomo agenewe abana badafite umwihariko runaka nk’ubumuga, ubuhanga buhambaye(giftedness), kugira ngo n’abo bajye babaha amasomo.

Minisiteri y’uburezi ivuga ko ubundi buri kigo kiba gikwiye kugira byibura umwarimu umwe wize uburezi budaheza.

Ngo ikibazo cy’amikoro ku bigo nicyo mbogamizi mu guha akazi abo bahanga mu burezi budaheza.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki muri Minisiteri y’Uburezi Rose Baguma niwe uvuga atyo.

Rose Baguma( Ifoto@IGIHE)

Avuga ko ubundi buri kigo cyagombye kugira umuntu wize uburezi budaheza (Special needs Education) ariko kubera ubushobozi ngo iyo bigeze mu gushaka abakozi ntibikunda ugereranyije n’abarimu b’andi masomo.

Icyakora ngo Minisiteri y’uburezi  ‘izagenda’ yongera umubare w’abahabwa ako kazi mu mashuri bitewe n’uko ingengo y’imari izaboneka.

Baguma yavuze ko abize uburezi budaheza babona akazi mu bigo bitari ibya Leta.

TAGGED:AbanyeshurifeaturedMinisiteriRwandaUbumuga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyamasheke: Umuturage Agiye KWICWA N’Inzara Ubuyobozi Burebera
Next Article Abaminisitiri B’Abatalibani Bajya Mu Biro Bitwaje Kalashnikov
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?