Ikigo Gishinzwe Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda cyategetse ko ubuki buri ku isoko bufite ibirango bya Honey Hive bukurwaho, nyuma yo gusanga butujuje ubuziranenge ndetse bwongerwamo isukari.
Rwanda FDA yabitangaje nyuma y’igenzura yakoze biturutse ku busabe bw’abaturage, bagaragaje ko ubuki bufite ibirango bwa Honey Hive butari umwimerere.
Mu itangazo yasohoye, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA Dr Charles Karangwa yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe hashingiwe “ku bipimo bya laboratwari byakozwe ku buziranenge bwa Honey Hive, byerekanye ko haba hongewemo ibindi bintu, kimwe n’ababutunganya bemeye ko hongerwamo isukari.”
Nyamara kuri ubwo buki bwanditseho ko buva mu Ishyamba rya Nyungwe, uretse kuba ababutunganya bazi neza ko butujije ubuziranenge, bandikaho ko ari umwimerere 100%, ko bushobora gukoreshwa n’abantu barwaye diabete kandi izirana n’amasukari, ndetse ko ari bwiza ku bagore batwite n’abarwaye igifu.
Dr Karangwa yakomeje iti “Ikigo Gishinzwe Imiti n’Ibiribwa gisabye abakwirakwiza bose, amaguriro n’abacuruzi guhagarika gukwirakwiza no gucuruza Honey Hive no gusubiza ibicuruzwa bari bafite ku wabibahaye bitarenze iminsi 10 y’akazi.”
“Abatunganya Honey Hive basabwe kwakira ingano yose bazagarurirwa n’abakiliya ndetse bagashyikiriza Rwanda FDA raporo igaragaza neza amazina y’uwabizanye na nimero abonekaho n’ingano yagaruye.”
Yasabye abaturage bose guhagarika kugura ubuki bwa Honey Hive bwakuwe ku isoko.
Iki kigo cyasabye abatunganya ubuki bose ko bagomba kumenyekanisha aho bakorera n’ibyo bakora muri Rwanda FDA. Dr Karangwa yavuze ko gucuruza ubuki bufunze bwongerewemo ibindi bintu bibujijwe, ndetse ko uzafatwa azabihanirwa.