Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), kivuga ubutane hagati y’abashakanye bubangamira uburere bwiza bukwiriye guhabwa abana.
Abahanga mu mikurire y’abana bemeza ko abana batarerwa n’ababyeyi bombi bakurana uburere buke.
Impamvu zitera gatanya ni nyinshi ariko hakunze kuvugwa kutumvikana ku mitungo no gucana inyuma.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana kivuga ko gatanya ziri kubangamira uburere bahabwa bigatuma bavutswa uburenganzira bwo kurerwa n’ababyeyi bombi.
Mu Rwanda hari kubera inama yiga ku burezi buhabwa abana n’uburyo ababyeyi barushaho guha abana uburezi buboneye.
U Rwanda kandi rwifatanyije n’amahanga kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana.
Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Assumpta Ingabire wigeze kuba Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yavuze ko n’ubwo igihugu cyakoze ibishoboka byose kugira ngo umwana arusheho kwitabwaho, hakigaragara ibibazo by’ababyeyi batubahiriza inshingano zo kurera abana neza.
Ati: “Gatanya zibangamira cyane abana, cyane cyane kuko ababyeyi baba bireba mu nyungu zabo cyangwa bagashaka kubabazanya ariko Ingaruka zikagera ku bana”.
Avuga ko ikibabaje ari uko imibare yerekana iki kibazo iri kwiyongera.
Nk’urugero, raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda igaragaza ko imiryango 2,833 ari yo yatse gatanya mu mwaka ushize wa 2023/2024.
Igaragaza ko mu manza mbonezamubano zakiriwe n’inkiko mu mwaka wa 2023-2024, zingana na 25,481, ku isonga hakaba izirebana no gutandukana burundu kw’abashakanye kuko zigize dosiye 2, 833.
Mu mwaka wawubanjirije, ibirego byari byinjiye mu nkiko birebanana gatanya byari 3,075.