Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Ibinyabiziga Byima Ambulance Inzira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Ibinyabiziga Byima Ambulance Inzira

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 June 2023 7:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abashinzwe umutekano mu muhanda bavuga ko hirya no hino mu Rwanda hagaragara abashoferi bitambika imbangukiragutara(Ambulances), bakazima inzira kandi ziba zigiye gutabara Abanyarwanda ubuzima buba bugeze aharenga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissionner of Police( CP) John Bosco Kabera yavuze ko iki kibazo kigaragara hirya no hino mu Rwanda.

Avuga ko abashoferi bataye indangagaciro zo kwibuka ko imbangukiragutabara ari imodoka idakumirwa kubera akamaro ifite Abanyarwanda b’indembe.

CP Kabera avuga ko abashoferi bitambika ziriya modoka bashaka ko ari bo bahita mbere kandi ibyo ngo ntibyemewe.

Yasabye abashoferi kureka iyo migirire kubera ko igaragaza ubumuntu buke kandi ikaba ihabanye n’amategeko y’imikoreshereze y’umuhanda agena ibinyabiziga bidakumirwa.

Ikindi avuga ni uko ibyo abo bashoferi bakora, bibangamira urujya n’uruza n’uburyo abantu bagomba kugenda mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera

Yaburiye abashoferi ko abazakomeza kwitambika imbangukiragutabara bazajya babihanirwa ‘mu buryo bw’intangarugero’.

Imbangukiragutabara ni imodoka yihariye kuko iba ifite ibyangombwa byose ngo iramire umuntu urembye.

Ikozwe k’uburyo umurwayi aba afite agatanda aryama ho, hakabamo icyuma gitanga umwuka wo guhumuka, hakabamo n’uburyo bwo guha umurwayi serumu kugira ngo umubiri ukomeze ukore.

Ifite kandi imbaraga zo kwiruka ku muvuduko uhagije kugira ngo igeze umurwayi kwa muganga idatinze, ikabifashamo n’amatara yihariye agenda amenyesha ibindi binyabiziga ko ije bityo biyihe umwanya ihite.

Kubuza imbangukiragutabara gutambuka, ni uguhemukira umuntu iba ijyanye kwa muganga ngo bamutabare agatima kagitera.

TAGGED:AmbulancefeaturedImbangukiragutabaraKaberaPolisiRwandaUmurwayi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Wavuzweho Gusambanira Mu Ruhame Yavuze Uko Yagambaniwe
Next Article DRC: Umutwe Wa ADF Ukomeje Kwica Abaturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?