Rwanda: Ibiza Byishe Abantu 35 Hafi Mu Mezi Abiri

Ibiza bikunze kwibasira ahantu hahanamye. Ifoto: UMUSEKE.RW

Guhera mu ntangiriro za Nzeri kugeza kuri uyu wa Kane tariki 23, Nzeri, 2025 hirya no hino mu Rwanda habaruwe abantu 35 bishwe n’ibiza ahanini byatewe n’imvura.

Hari kandi abantu 39 byakomerekeje.

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, isanga kugira ngo ingaruka z’ibiza zizagabanuke cyane, ari ngombwa gushyiraho ingamba zibikumira, haramuka hari n’ibibaye ntibigire ubukana buhambaye.

Mu nama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe ubuyobozi bw’iyi Minisiteri n’abo ifatanya nabo niho ibyo byavugiwe.

Kayira Justin uyobora Ishami rishinzwe kugabanya ingaruka z’ibiza n’ubutabazi mu Muryango World Vision avuga ko abaturage bakwiye kubakirwa ubushobozi bwo kumenya uko ibiza bitera n’uko byakwirindwa.

Ati: “Urebye ku rwego rw’igihugu, ubona ko inzego zubakitse n’uburyo bw’imikorere[systems] burubakitse ariko iyo ugiye hasi ku muturage usanga hagikenewe gushyirwamo imbaraga. Hari aho usanga umuntu yakenera ubufasha ariko nawe yabanje kwifasha.”

Asanga kubakira abaturage ubushobozi byazajya bwunganira ubutabazi bubakorerwa, abatabaye ntibasange ibintu byazambye.

Abubakiwe ubushobozi kandi bazaba bafite uburyo bwo gutabara abaturanyi babo, bigakorwa na mbere y’uko Leta cyangwa abandi ifatanya nabo babagezaho ubutabazi bwisumbuye.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi Major General ( Rtd) Albert Murasira asanga kubaka ubudahangarwa mu mikoro ari ngombwa.

Kuri we, ntibikwiye ko abantu bashyira imbaraga mu butabazi ibibazo byarangije kuvuka.

Mu gusobanura icyo Minisiteri ayoboye yaganiriye n’abafatanyabikorwa bayo muri iriya Nama nyunguranabitekerezo, Murasira yavuze ko basuzumye ingamba zihari zo gushaka ayo mikoro.

Ati: “Twarebye uko haboneka amikoro[ financing strategy], iyi strategy ikazashyira imbaraga mu gukumira, bikigisha abantu cyanecyane abikorera ku giti cyabo, ibigo bya Leta, amashyiramwe…ibyo rero nibyo gushaka kugira ngo turebe ko twabona amikoro kandi akaza mbere y’uko duhura n’ibibazo.”

Guhera tariki 01, Nzeri kugeza ubu, abantu 35 bishwe n’ibiza naho abantu 39 barakomereka, iyi ikaba imibare RBA ivuga ko ikesha Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA.

Ibyo biza byangije n’ubuso bwa Hegitari 228 buhinzeho imyaka.

Imvura yaguye kuwa Gatatu tariki 22, Ukwakira, 2025 yishe abantu bane batuye i Gisozi nk’uko Léa Twagira Sarah akaba Mutwarasibo mu Mudugudu wa Nyakaliba, Akagari ka Musezero muri Gisozi yabitangarije Rwanda Broadcasting Agency.

Hagati aho, kuri uyu wa Kane tariki 23, kuri telefoni z’abaturage hagaragaye ubutumwa bwa Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi buburira abantu ko bugarijwe n’imyuzure.

Buragira buti: “ Hagati ya 23 na 31, Ukwakira, 2025 hateganyijwe imvura ishobora guteza imyuzure n’inkangu. Irinde urinde n’abandi ukirikize inama zitangwa n’ubuyobozi. Wahamagara 170.”

Imiterere y’ubutaka bw’u Rwanda ituma rwibasirwa kenshi n’ibiza.

Mu mwaka wa 2023 muri Gicurasi, byishe abantu barenga 200 mu Turere tw’Intara y’Uburengerazuba n’utw’Intara y’Amajyaruguru.

Abo bantu ahanini  bazize inkangu n’imyuzure yaguye mu ijoro benshi basinziriye.

Inzu nyinshi zarasenyutse, imyaka iratwarwa n’amatungo arahagwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version