Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Ihungabana Rishingiye Kuri Jenoside Riracyakomeye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Rwanda: Ihungabana Rishingiye Kuri Jenoside Riracyakomeye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 April 2025 2:16 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuganga uyobora Ishami rya RBC ryita ku buzima bwo mu mutwe Dr. Darius Gishoma avuga ko ihungabana rikiri ikibazo mu Rwanda kuko buri kwezi abantu bari hagati ya 500 na 700 bagana ibitaro kubera ihungabana rishingiye ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr. Darius Gishoma avuga ko muri abo bantu bose, abarokotse baba baruta abandi inshuro ziri hagati y’eshatu na zirindwi.

Muri rusange abagira ihungana kurusha abandi ni abafite hejuru y’imyaka 35 kuko Jenoside yarabaye bayireba nubwo bamwe bari bakiri bato.

Imibare y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima yerekana ko uko imyaka itambuka,  ari ko imibare y’abagize ihungabana rishingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi igabanuka.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Nk’ubu mu mwaka wa 2020 habonetse abantu 696 bahuye na kiriya kibazo, mu mwaka wa 2021 haboneka abantu 964, mu mwaka wa 2022 habonetse 1923, mu mwaka wa 2023, habonetse abantu 2184 naho mu mwaka wa 2024 haboneka abantu 2016.

Ikindi kigaragazwa n’ubushakashatsi bwa kiriya kigo ni uko mu mwaka wa 2011( abantu 4,363) ari bwo abantu bahunganye kubera Jenoside yakorewe Abatutsi babaye benshi kurusha indi myaka ubaze uhereye mu mwaka wa 2010.

Abo bose biganjemo abakuze kandi abenshi ni abagore kuko baba mu bantu bahunganye mu mwaka wa 2024 abagore ari 1,786 bagize ijanisha  rya 89% n’aho abagabo bakaba 230 ni ukuvuga 11%.

Ubundi ihungabana, nk’uko Nancy Claire Misago wo muri RBC abivuga, ni uruhurirane rw’ibyiyumvo biza mu muntu wahuye n’akaga gakomeye bikamusubiza mu bihe yaciyemo akabibona nk’aho biri kuba ako kanya.

Urugero ni ababonye bakarokoka  Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

- Advertisement -

Akenshi abantu bararira, bakiruka, bagashaka guhunga, bagahunga abo baba babona ko bagiye kubica nk’uko byari bimeze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nancy Misago

Misago avuga ko umuntu nk’uwo muntu agomba gushyirwa ahantu hatuje, hiherereye kugira ngo yumve atuje agarure akenge, ubwoba bushire.

Abamuri hafi baba bagomba kumuhumuriza bakamuganiriza bamwereka ko akunzwe, ko yitaweho ariko byose bigakoranwa ubwitonzi.

Agira abantu inama y’uko iyo umuntu arengeje iminota 45 ahungabanye ataragaruka mu buzima busanzwe, aba agomba kugezwa kwa muganga.

Dr.Gishoma, ku ruhande rwe, avuga ko ihungabana ahanini rishingira ku buremere bw’ibyamubaye ku muntu muri Jenoside, ikindi kikaba uburyo ubuzima bwe bwabayeho nyuma y’ibyamubayeho, iyo ubufasha bwo kwiyubaka bubaye buke birushaho kugorana ko uwo muntu adahungabana.

Taarifa Rwanda yabajije Gishoma uruhare kudatanga amakuru y’aho imibiri y’abazize Jenoside yajugunywe bigira mu ihungana asubiza ko ruba ari runini.

Dr. Gishoma( hagati) avuga ko ihungabana rigihari n’ubwo imibare igabanuka.

Asanga kutabivuga byima amahirwe abantu yo gukira ibikomere ry’umutima.

Iyo abantu batabwiwe aho ababo bajugunywe baba kimwe mu bidindiza gukora ibikomere kuko byerekana ubugome, Dr. Darius Gishoma akavuga ko abaza kwivuza kugeza ubu barimo n’abafite icyo kibazo.

Ati: “Ni igice kinini cyongera ubukana ndetse kigera no ku bana bakomoka ku barokotse…””

Ku ngingo yo kumenya niba kuba ubuhamya butangwa mu gihe cyo kwibuka [muri iki gihe] buba budakakaye nka mbere, bidashobora gutuma abantu bahungabana bucece, avuga ko  biterwa ahanini ni uko atari byiza ko abantu bahera mu kababaro ko mu mateka, ahubwo hakarebwa uko bakwibuka ariko nanone bubaka ejo hazaza.

Aimée Josiane Umulisa ukorera IBUKA avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye gutegwa amatwi.

Atanga impamvu y’uko kubatega amatwi ari ingenzi mu gutuma biyubaka.

Ashima abahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, avuga ko byatumye babona igihugu babamo batikanga uwabavutsa ubuzima.

Etienne Kalisa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AVEGA, nawe avuga ko kuba uburyoo bwo kwibuka muri iki gihe bugamije no kubaka abayirokotse.

Tariki 07, Mata buri mwaka guhera mu mwaka wa 1995, u Rwanda n’amahanga bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ni Jenoside yari imaze imyaka irenga 40 itegurwa ikoranwa ubukana bwikubye inshuro eshatu iyakorewe Abayahudi( 1941 na 1945).

Mu gihe cy’iminsi 100 Abatutsi Miliyoni biciwe mu bice by’u Rwanda bishwe n’Interahamwe n’Impuzamugambi.

TAGGED:AbatutsifeaturedIhungabanaJenosideKwibuka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Guverinoma Yemeje Ko Alain Mukuralinda Yatabarutse
Next Article Kigali: Kaminuza Nyafurika Yigisha Imibare Yashyizeho Aho Guhangira Udushya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?