Abakozi b’inkiko batatu barimo abanditsi n’abacamanza birukanywe burundu n’Inama Nkuru y’ubutabera. Hari n’abandi bane bahagaritswe by’agateganyo kubera imyitwarire ihabanye n’amahame y’ubutabera.
Abo ni Jerôme Mwiseneza wari Umwanditsi Mukuru w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda, Dan Hategekimana wari Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma na Djuma Habimana wari Perezida w’Urugereko rw’Urukiko Rukuru rwa Rusizi.
Uwo mwanzuro wafashwe kuwa Gatanu tariki 28, Gashyantare, 2025.
Inama yirukanye abo bacamanza yari iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Domitilla Mukantaganzwa nk’uko Imvaho Nshya yabyanditse, bakaba barahamwe n’amakosa y’imyitwarire iganisha kuri ruswa.
Uwitwa Hategekimana yahanishijwe kwirukanwa mu kazi nyuma yo guhamwa n’ikosa ryo gusoma imanza 314 zitanditse no kudashyira kopi zazo mu ikoranabuhanga rya IECMS kandi mu gihe giteganywa n’amategeko.
Habimana we yahanishijwe kwirukanwa mu kazi nyuma yo guhamwa n’ikosa ryo gusoma imanza 391 zitanditse no kudashyira kopi zazo muri IECMS mu gihe giteganywa n’amategeko.
Bakuzakundi Athanase usanzwe ari Perezida w’Urugereko rw’Urukiko Rukuru rwa Nyanza we yahanishijwe guhagarikwa ku kazi igihe cy’amezi atatu adahembwa,.
Hari nyuma yo guhamwa n’ikosa ryo kudashyira kopi z’imanza 318 yaciye muri IECMS mu gihe giteganywa n’amategeko.
Batsinduka Songa François we yari asanzwe ari Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge yahanishijwe guhagarikwa ku kazi mu gihe cy’amezi atanu adahembwa.
Ni igihano cyatangiye tariki ya 04 Ukwakira 2024 kikageza ku ya, 03 Werurwe, 2025 nyuma yo guhamwa n’ikosa ryo kugira imyitwarire idakwiriye umucamanza.
Undi mwanzuro wafatiwe mu Nama Nkuru y’Ubucamanza ni icyemezo gishyira abacamanza mu Ngereko zihariye z’Inkiko Zisumbuye, inongerera manda abayobozi b’inkiko batatu ari bo: Perezida w’Urukiko rw’Ibanze Muhimpundu Velène, Perezida w’Urukiko Rwisumbuye Murebwayire Imanzi Alphonsine na Perezida w’Urukiko rwisumbuye Rusanganwa Eugène.
Nanone kandi, Umucamanza umwe n’abanditsi 15 b’Inkiko z’ibanze barangije igihe cy’igeragezwa bashyizwe mu kazi naho abakozi b’inkiko bashyizwe mu myanya inyuranye ni 15, naho abanditsi bakuru bakaba icyenda n’abanditsi 32.
Ubwo hatangizwaga Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa ku wa 10, Gashyantare, 2025 Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa Domitilla yakomoje ku banditsi b’inkiko n’abandi bakozi b’inkiko 14 birukanywe guhera mu 2020.
Kugeza ubu kandi hari abanditsi b’inkiko babiri n’umucamanza umwe bafunzwe bakurikiranyweho ruswa cyangwa ibisa nayo.
Mukantaganzwa avuga ko abantu bose bari munsi y’amategeko, baba abacamanza cyangwa abatari bo.
Asaba abakora mu butabera kwirinda kwica amategeko kandi aribo bashinzwe kuyarinda.
Muri raporo za Transparency International- Rwanda hakunze kugarukamo ko abakora mu butabera-abagenzacyaha, abashinjacyaha, abacamanza, inzego z’ibanze…-bari mu bagaragaraho ruswa ‘nto’ kurusha abandi.
Iyi ruswa bita nto igira uruhare mu gutuma abaturage barenganywa, bikaba byatuma batakariza icyizere ubutabera n’ubuyobozi muri rusange.
Perezida Paul Kagame muri Nzeri, 2024 yabwiye abitabiriye Inama y’Abacamanza bo mu Muryango wa Commonwealth bari bateraniye i Kigali ko imikorere myiza y’ubutabera ari yo ituma urwo rwego rukemura ibibazo by’abarugana,

Avuga ko ubutabera bukora neza bubera abantu uburyo bwo kwizera ko bari mu gihugu giha buri wese amahirwe angana n’ay’undi.