Guverinoma y’u Rwanda yemeranyije n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari inguzanyo ya Miliyoni $250 azatangwa mu mezi 38 kuyemeza burundu bikazaba muri Kamena, 2026.
Mbere, azabanza gushyikirizwa Inama y’Ubutegetsi kugira ngo yemezwe burundu.
Aya masezerano azafasha u Rwanda gukomeza gushyira mu bikorwa ivugurura ry’ubukungu, gucunga neza ubukungu, kongera ubushobozi bw’imari no guhangana n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati imaze igihe ica ibintu.
Azafasha kandi mu gushimangira politiki z’ubukungu zihuza kandi zifite icyerekezo kimwe, yongere yunganire mu gucunga neza ingengo y’imari n’imyenda hagamijwe gukomeza iterambere rirambye.
Indi ngingo azafashamo ni iyo guteza imbere imikorere y’urwego rw’abikorera.
Avuga kuri iyi ngingo, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagize ati: “Twishimiye intambwe imaze guterwa muri gahunda ya ECF. Iyi gahunda izafasha kugabanya ingaruka z’intambara yo mu Karere ka Gulf ndetse no kugabanuka kw’inkunga z’ingengo y’imari, mu gushyigikira iterambere ry’u Rwanda, ishoramari n’ihinduka ry’imiterere y’ubukungu.”
Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 9.4% mu 2025, kirenze cyane ibyari byitezwe.
Izamuka ry’ibiciro ryageze kuri 9.2% muri Gashyantare, 2026, rirenga intego ya Banki Nkuru.
Imiterere y’ubucuruzi mpuzamahanga yarushijeho kuba myiza umwaka ushize, bitewe no kwiyongera kw’ibyo u Rwanda rwoherezwa mu mahanga harimo ikawa n’amabuye y’agaciro.
Icyakora ibyo u Rwanda rutumiza hanze byakomeje kuba byinshi, cyane cyane ibikoresho n’ibindi bikenerwa n’inganda n’ubucuruzi.
Ivugurura ry’imisoro riherutse gukorwa na ryo ryafashije kongera amafaranga ava imbere mu gihugu.
Umuyobozi w’itsinda ry’ikigega mpuzamahanga cy’imari Albert Touna Mama yagize ati: “Ubukungu bw’u Rwanda buracyafite imbaraga nk’uko bigaragazwa n’izamuka rikomeye rwo mu mwaka wa 2025 ariko intambara ikomeje mu Burasirazuba bwo Hagati n’imiterere ikakaye y’imari bishobora kuzamura ibiciro ku rwego mpuzamahanga.”
Intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati iri kugira ingaruka ku cyerekezo cy’ubukungu bw’u Rwanda.
Biteganyijwe ko izamuka ry’ubukungu rizagabanuka rikagera kuri 6.8% mu 2026.
Ibibazo birimo izamuka ry’ibiciro, igitutu ku ngengo y’imari, n’ubusumbane mu bucuruzi bikomeje kugaragara, bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri petelori n’ifumbire ku isoko mpuzamahanga ndetse n’ishoramari rinini mu mishinga y’ingenzi.
Hari n’ingaruka zishobora guterwa n’imihindagurikire y’ibiciro ku masoko mpuzamahanga, igabanuka ry’ibikenerwa ku isi, amakimbirane mu bucuruzi n’aya politiki, ndetse n’imiterere igoye yo kubona inguzanyo ku isi.
Ariko nanone, uburyo bwiza bwo guhuza politiki z’ubukungu, ubushobozi bw’u Rwanda bwo gukurura abashoramari, n’imigendekere myiza y’ubucuruzi bishobora gutanga amahirwe mu guhangana n’ibyo bibazo.
Ivugururary’imisoro ry’umwaka ushize ririmo kongera amafaranga ava imbere mu gihugu no gufata inguzanyo ku mishinga minini bishobora kongera umwenda wa Leta n’ikiguzi cyo kuwishyura.
Gahunda y’ingengo y’imari y’igihe giciriritse yizewe, kugenzura neza ikoreshwa ry’amafaranga ava hanze, kurinda ingengo y’imari igenewe imibereho myiza y’abaturage n’imishinga y’ingenzi… bizafasha gukomeza kugabanya ingaruka z’umwenda.
Kubera igitutu giherutse ku izamuka ry’ibiciro, Banki Nkuru y’u Rwanda izakomeza politiki y’imari ifatika mu buryo bukwiye kugira ngo igabanye izamuka ry’ibiciro rigere ku ntego ya 5% mu gihe giciriritse.
Izi politiki zizakomeza gushingira ku makuru afatika no gutekereza ku hazaza.
U Rwanda rukomeje kwiyemeza gushimangira politiki zo guteza imbere gahunda z’ivugurura n’iterambere.
Minisitiri Murangwa yongeyeho ati: “Guverinoma izakomeza gushyira mu bikorwa ivugurura riri muri iyi gahunda, hagamijwe kurinda Abanyarwanda ingaruka z’ibibazo byo hanze no kubaka ubukungu bukomeye.”

