Guhera Tariki 12, Nzeri, 2025 nibwo Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izatangira, irangire mu mwaka utaha wa 2026 muri Gicurasi.
Umukino wa mbere wayo uzaba tariki 14, Nzeri, 2025 icyakora uko amakipe azakina ntabiramenyekana, bigakekwa ko biri guterwa n’uko hari amakipe agikina imikino ya gicuti n’amakipe yo mu mahanga.
Nk’ubu kuri iki Cyumweru kuri Stade Amahoro hazabera umukino wa APR FC na Azam FC yo muri Tanzania na AS Kigali ikine na Police FC.
Ukurikije uko bipanze, ubona ko imikino ibanza muri iyi Shampiyona izarangira kuwa 11, Mutarama, 2026, iyo kwishyura ikazatangira tariki 23, muri uko kwezi.
Mbere ariko byari byaratangajwe ko shampiyona y’umwaka wa 2025/2026 izatangira tariki 15, Kanama, 2025.
Bivugwa ko uko gutinda kwatewe ahanini n’imikino ya gicuti yabaye hagati y’amakipe akomeye mu Rwanda ari yo APR FC, Rayon Sports na Police FC yakinnye imikino ya gicuti n’amakipe yo mu mahanga nka Power Dynamos yo muri Zambia, Azam FC ya Tanzania n’andi.
Ikindi kivugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda ni amatora ya Perezida wa FERWAFA azaba tariki 31, Kanama, 2025, kugeza ubu umukandida akaba ari umwe rukumbi ari we Shema Fabrice Ngoga.
