Rwanda Premier League Yemeza Ko Gasogi Yatewe Mpaga Byubahirije Amategeko

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Karangwa Jules, yatangaje ko ikipe ya Gasogi United yari yamenyeshejwe mbere ku mpinduka z’umukino wagombaga kuyihuza na Rayon Sports, irangije ntiyitabirwa bityo iterwa mpaga.

Ubusanzwe mpaga ni ibitego bitatu ku busa.

Uyu mukino wari wabanje guteganyirizwa kubera kuri Kigali Pelé Stadium saa cyenda z’amanywa (15:00), ariko uza kwimurirwa kuri Stade Amahoro saa yine z’ijoro (22:00).

Karangwa Jules (ni umunyamategeko) yasobanuriye itangazamakuru ko ku wa Gatanu ari bwo Rayon Sports yahawe uburenganzira bwo kwakirira uwo mukino kuri Stade Amahoro, kandi ubwo butumwa bwahise bunamenyeshwa Gasogi United nk’ikipe yagombaga gusura.

Ati: “Yaramenyeshejwe mu nzira zose zemewe n’amategeko ndetse dusanzwe tuvuganamo n’amakipe.”

Ibi bisobanura ko nta kosa ubuyobozi bwiyemerera ko bwakoze mu bijyanye no gutanga amakuru, ahubwo bushimangira ko bwubahirije inzira zisanzwe z’itumanaho.

Uruhare rwa Gasogi United rwo ruvuga ko rwari rwiteguye umukino wa saa cyenda, ibya saa yine z’ijoro ngo byaratunguranye.

Kubera iyo mpaga, KNC uyobora iyi kipe yanditse kuri X yo ku rukuta rw’iyi kipe(X handle) ko ibyo bakorewe bidakurikije amategeko, asaba abafana n’abandi bafite aho bahuriye n’iyi kipe gufatanya bakabirwanya.

Yanditse ati: “Bavandimwe bafana ba Gasogi, uburenganzira bwacu bushingiye mu mategeko. Aramutse atubahirijwe, yaba ntacyo yaba amaze.”

Avuga ko igihe kigeze ngo batandukane n’akarengane bakorerwa.

Mu mupira w’amaguru, guhindura amasaha cyangwa stade bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye.

Zirimo imiterere y’ikibuga, umutekano w’abafana, ibyifuzo by’amakipe cyangwa abaterankunga, cyangwa imikino myinshi iba iteganyijwe.

N’ubwo ubuyobozi buvuga ko iriya kipe yamenyeshejwe, impinduka nk’izi akenshi zitera impaka mu bafana n’amakipe, cyane cyane iyo zije ku munota wa nyuma, kuko zigira ingaruka ku myiteguro, ingendo, n’abafana bari bamaze gutegura kujya kureba umukino.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *