Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda -Rhineland Palatinate: Kagame Yakiriye Uyobora Iyi Ntara
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Rwanda -Rhineland Palatinate: Kagame Yakiriye Uyobora Iyi Ntara

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 October 2022 6:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yaraye yakiriye mu Biro bye Madamu Malu Dreyer uyobora Intara ya Rhineland-Palatinate. Ari mu Rwanda mu rwego rwo kwizihia isabukuru y’imyaka 40 impande zombi zimaranye umubano.

Aba bayobozi bombi baganiriye uko uyu mubano warushaho kwagukira mu zindi nzego nka siporo n’ibijyanye n’ingufu zifashishwa mu iterambere.

Dreyer yari ari kumwe na Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Rhineland-Palatinate witwa Hendrik Hering.

Uko umubano w’u Rwanda na Rhineland-Palatinate uhagaze ukurikije imibare…

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mu mwaka wa 1982 nibwo abayobozi b’u Rwanda n’ab’Intara yo mu Budage yitwa Rhineland-Palatinate watangiye.

Ni umubano wari ugamije gufasha u Rwanda kuzamura  inzego zarwo zirimu urw’uburezi, ubuzima, ibikorwaremezo, kubakira abantu ubushobozi ndetse no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Urundi rwego impande zombi zashyizemo imbaraga ni uguhana ubumenyi bugamije kuzamura urwego rw’’umuco, hakabaho guhahira ku byiza bamwe bafite mu muco wabo abandi bakunze.

Mu myaka 40 ishize, abaturage bo muri iriya Ntara yashoye  € 67,175,004  mu mishinga 2,126 iri mu ngeri nyinshi.

Mu Mujyi wa Kigali iriya mishinga yashyizwe mu Mirenge itandatu, mu Ntara y’Amajyepfo ishyirrwa mu Mirenge 38, mu Ntara y’Amajyaruguru ishyirwa mu Mirenge 51, mu Ntara y’i Burengerazuba ishyirwa mu Mirenge 43 n’aho mu Ntara y’i Burasirazuba ishyirwa mu Mirenge 36.

- Advertisement -

Mu Rwanda hari amashuri 377 arimo aya TVET agera kuri 16 yubatswe kandi akaba akorana na Rhineland-Palatinate.

Ubufatanye bw’iyi Ntara n’u Rwanda bwafashije mu kubaka ibintu bitandukanye birimo ibyumba by’amashuri, ubwiherero, aho abanyeshuri barira n’aho barara, kubaka ibigega bifata amazi, gufasha guhugura abarimu, gufasha ibigo birera abana bafite ubumuga n’ibindi.

Mu rwego rw’amadini n’imyemerere, hari diyoseze eshatu zubatswe ndetse na paruwasi 13 zubatswe k’ubufatanye na Rhineland Palatinate.

Mu rwego rw’ubuzima, abo muri kiriya gice cy’u Budage bafashije mu gutuma ibitaro bimwe na bimwe by’u Rwanda bibona imbangukiragutabara.

Mu ijambo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Hon Jean Marie Vianney Gatabazi yavuze ubwo yahaga ikaze abashyitsi bitabiriye uumunsi wo kwizihiza imyaka 40 y’ubufatanye bw’impande zombi, yavuze ko u Rwanda rushima ibyagezweho kandi ko ruzakomeza gusigasira uyu mubano.

Ati: “Twiyimiye ibyo twagezeho muri uyu mubano w’imyaka 40 ishize. Ndashima kandi n’itsinda ry’abantu 36 baje mu uyu muhango wo kwizihiza ibyiza byavuye muri uyu mubano.”

Marie-Luise ‘Malu ‘Dreyer  uyobora iyi Ntara avuga ko nabo bishimira uko u Rwanda rwakoresheje inkunga ruterwa kandi ikaba yaragiriye akamaro abaturage mu buryo burambye.

Niwe mugore wa mbere wayoboye iyi Ntara.

Asanzwe aba mu Ishyaka rya Politiki mu Budage ryitwa Social Democratic Party( SPD).

Yatangiye kuyobora iyi Ntara Taliki 13, Mutarama, 2013.

Yavutse Taliki 06, Gashyantare, 1961.

TAGGED:featuredGatabaziIntaraKagameRwandaUmubano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abasigajwe Inyuma N’Amateka B’I Huye Barashaka Kugana Ubuhinzi
Next Article Serena Williams ‘Yongeye’ Gutangaza Ko Ataretse Tennis
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?