Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Ubumenyi Bw’Abaminuje Buracumbagira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Rwanda: Ubumenyi Bw’Abaminuje Buracumbagira

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 November 2024 1:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abakozi baravugwaho kudatanga umusaruro kandi bitwa ko barangije Kaminuza
SHARE

Imibare y’abashakashatsi b’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere yatangajwe hafi mu myaka ine ishize, yerekana ko abakoresha bavuga ko kubona umukozi ushoboye kandi warangije Kaminuza ari ikibazo kibakomereye.

Ndetse abangan ana 40% by’abakoresha batangaje ko kubona abakandida bujuje ibikenewe mu kazi bakenewemo ari ingorabahizi.

Ingaruka z’ibi ni uko abo bakozi badatinda kwirukanwa, bagataka akazi kari buzagirire igihugu akamaro.

Ibyo biza bikurikiye umwanya n’amafaranga biba byarakoreshejwe kugira ngo barangize byibura imyaka ine bamaze biga icyiciro cya kabiri cya Kaminuza( Bachalor’s), iki kibaka igice kigwa na benshi kuko ibindi byiciro bibiri byo bigwa n’umugabo bigasiba undi.

Mu gusobanura impamvu zabyo, bamwe bavuga ko biterwa n’uko bahabwa kwiga amasomo batahisemo, bakayiga bahatiriza.

Iby’uko iki ari ikibazo na Minisiteri y’abakozi n’umurimo irabyemera ariko ikongeraho ko ‘atari umwihariko w’u Rwanda’.

Ushinzwe iyo Minisiteri  witwa Ambasaderi Christine Nkulikiyinka mu gihe kiri imbere kizabonerwa umuti.

Ati: “Turimo gutegura gahunda yo kuzajya tureba mu gihe kirekire imirimo igiye kuza ku isoko icyo isaba  kugira ngo hakiri kare abo bantu bategurwe. Noneho igihe iyo mirimo izazira, hakarebwa niba hagiye gufungurwa uruganda rw’impu mu myaka ibiri, tukigishwa abantu bazakenerwa muri icyo gihe urwo ruganda, rukazasanga abantu bahari”.

Minisitiri Nkurikiyinka avuga ko ahanini ibyigishwa mu bitabo biba bitandukanye n’ibyo abantu basanga mu kazi bityo bikaba bikwiye ko bihuzwa.

Hari umwe mu bakozi ba Rwanda Revenue Authority akayobora n’Ihuriro ry’abanyamwuga mu kwita ku bakozi ryitwa People Matters Kigali-Rwanda, avuga ko uko iterambere rirushaho kwihuta ari na ko ubushobozi n’ubumenyi bw’abakozi nabwo butakaza agaciro.

Yasaga n’ushaka kuvuga ko iterambere rigomba kugendana no kungerera abakozi ubumenyi mu byo bakora kugira ngo badasigara inyuma.

Ku birebana no kongerera abakozi ubushobozi, ibipimo bigenderwaho ku rwego rw’Isi (Global benchmark), byerekana ko ikigo gikwiye kugena ingengo y’imari ikoreshwa iri hagati ya 2% na 5% byayo yose, ariko bikagendera ku rwego runaka rw’imirimo.

Nko mu ikoranabuhanga ryo mu nganda, ibipimo biteganya ko nibura ikigo kiri muri uru rwego cyagombye gukoresha ingengo y’imari iri hagati ya 4% na 7% naho mu nganda zisanzwe kikaba hagati ya 2% na 4%.

Mu bigo bya Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta bigomba kuba byibura hagati ya 1% na 3% naho mu rwego rw’uburezi n’ubuzima bikaba hagati ya 5% na 10%.

Mu Rwanda haherutse guteranira Inama Mpuzamahanga yigaga ku guteza imbere abakozi no guteza imbere  imyumvire y’ababashinzwe.

Yari ifite insanganyamatsiko yo guhuza imikorere y’uru rwego n’Icyerekezo 2063 cya Afurika.

Abitabiriye iyi nama ibaye ku nshuro ya mbere, bagaragaza ko uru rwego rukirimo ibibazo nk’aho hari ababona imirimo mu bihugu batavukamo, ariko ugasanga batoroherezwa kugera muri ibyo bihugu n’ibindi.

Ikibazo ni uko mu gihe cy’umwaka umwe ubumenyi umukozi yari afite butakara kuri 60%.

TAGGED:AbakozifeaturedUbushakashatsiUmurimo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanzi Ba Tshisekedi Muri Politiki Bihuje
Next Article Musanze: Hubatswe Ikiraro Ku Mugezi Wakundaga Guhitana Abana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Abageni Bwari Bucye Basezerana Bakubiswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?