Imibare y’abashakashatsi b’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere yatangajwe hafi mu myaka ine ishize, yerekana ko abakoresha bavuga ko kubona umukozi ushoboye kandi warangije Kaminuza ari ikibazo kibakomereye.
Ndetse abangan ana 40% by’abakoresha batangaje ko kubona abakandida bujuje ibikenewe mu kazi bakenewemo ari ingorabahizi.
Ingaruka z’ibi ni uko abo bakozi badatinda kwirukanwa, bagataka akazi kari buzagirire igihugu akamaro.
Ibyo biza bikurikiye umwanya n’amafaranga biba byarakoreshejwe kugira ngo barangize byibura imyaka ine bamaze biga icyiciro cya kabiri cya Kaminuza( Bachalor’s), iki kibaka igice kigwa na benshi kuko ibindi byiciro bibiri byo bigwa n’umugabo bigasiba undi.
Mu gusobanura impamvu zabyo, bamwe bavuga ko biterwa n’uko bahabwa kwiga amasomo batahisemo, bakayiga bahatiriza.
Iby’uko iki ari ikibazo na Minisiteri y’abakozi n’umurimo irabyemera ariko ikongeraho ko ‘atari umwihariko w’u Rwanda’.
Ushinzwe iyo Minisiteri witwa Ambasaderi Christine Nkulikiyinka mu gihe kiri imbere kizabonerwa umuti.
Ati: “Turimo gutegura gahunda yo kuzajya tureba mu gihe kirekire imirimo igiye kuza ku isoko icyo isaba kugira ngo hakiri kare abo bantu bategurwe. Noneho igihe iyo mirimo izazira, hakarebwa niba hagiye gufungurwa uruganda rw’impu mu myaka ibiri, tukigishwa abantu bazakenerwa muri icyo gihe urwo ruganda, rukazasanga abantu bahari”.
Minisitiri Nkurikiyinka avuga ko ahanini ibyigishwa mu bitabo biba bitandukanye n’ibyo abantu basanga mu kazi bityo bikaba bikwiye ko bihuzwa.
Hari umwe mu bakozi ba Rwanda Revenue Authority akayobora n’Ihuriro ry’abanyamwuga mu kwita ku bakozi ryitwa People Matters Kigali-Rwanda, avuga ko uko iterambere rirushaho kwihuta ari na ko ubushobozi n’ubumenyi bw’abakozi nabwo butakaza agaciro.
Yasaga n’ushaka kuvuga ko iterambere rigomba kugendana no kungerera abakozi ubumenyi mu byo bakora kugira ngo badasigara inyuma.
Ku birebana no kongerera abakozi ubushobozi, ibipimo bigenderwaho ku rwego rw’Isi (Global benchmark), byerekana ko ikigo gikwiye kugena ingengo y’imari ikoreshwa iri hagati ya 2% na 5% byayo yose, ariko bikagendera ku rwego runaka rw’imirimo.
Nko mu ikoranabuhanga ryo mu nganda, ibipimo biteganya ko nibura ikigo kiri muri uru rwego cyagombye gukoresha ingengo y’imari iri hagati ya 4% na 7% naho mu nganda zisanzwe kikaba hagati ya 2% na 4%.
Mu bigo bya Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta bigomba kuba byibura hagati ya 1% na 3% naho mu rwego rw’uburezi n’ubuzima bikaba hagati ya 5% na 10%.
Mu Rwanda haherutse guteranira Inama Mpuzamahanga yigaga ku guteza imbere abakozi no guteza imbere imyumvire y’ababashinzwe.
Yari ifite insanganyamatsiko yo guhuza imikorere y’uru rwego n’Icyerekezo 2063 cya Afurika.
Abitabiriye iyi nama ibaye ku nshuro ya mbere, bagaragaza ko uru rwego rukirimo ibibazo nk’aho hari ababona imirimo mu bihugu batavukamo, ariko ugasanga batoroherezwa kugera muri ibyo bihugu n’ibindi.
Ikibazo ni uko mu gihe cy’umwaka umwe ubumenyi umukozi yari afite butakara kuri 60%.