Sosiyete itwara abantu n’ibintu mu ndege, RwandAir, yaguze indege ebyiri buri imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 174.
Nizo mu bwoko bwa Boeing 737-800.
Kuri X RwandAir yahatangarije ko imwe muri izi ndege yageze mu Rwanda mu ntangiriro za Kanama 2025 kandi yatangiye gukora ingendo, mu gihe indi yahageze mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu.
Zizabanza gukorera mu byerekezo bya hafi n’ibyo mu ntera iringaniye.
Ubundi iki kigo gisanganywe Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 ebyiri, Boeing 737-800NG esheshatu, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG imwe.
Intego ya Rwandair ni uko mu myaka itanu iri imbere, ibikorwa bizagurwa, haba ku rwego rw’ibyerekezo by’indege no mu rwego rw’ubwiza bwa serivisi itanga.
Ikindi ni uko Kigali izaba igicumbi cy’indege muri Afurika nk’uko na Dubai imeze ku rwego mpuzamahanga.